skol
fortebet

Umunyamakuru ukomeye wa Al Jazeera yishwe n’ingabo za Isiraheli

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Shireen Abu Akleh, umwe mu bazwi cyane kuri Televiziyo ya Al-Jazeera, yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu mirwano y’ingabo za Isiraheli yabereye mu gace ka Jenin mu mujyi wa West Bank.
Ingabo za Isiraheli zarashe Shireen Abu Akleh mu mutwe ubwo yari mu kazi i Jenin mu gace kigaruriwe ka West Bank nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Palestine.
Kuri uyu wa gatatu, nibwo uyu mugore yarashwe amasasu ya nyayo ubwo yari arimo akora inkuru ku bitero byagabwe na (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Shireen Abu Akleh, umwe mu bazwi cyane kuri Televiziyo ya Al-Jazeera, yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu mirwano y’ingabo za Isiraheli yabereye mu gace ka Jenin mu mujyi wa West Bank.

Ingabo za Isiraheli zarashe Shireen Abu Akleh mu mutwe ubwo yari mu kazi i Jenin mu gace kigaruriwe ka West Bank nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Palestine.

Kuri uyu wa gatatu, nibwo uyu mugore yarashwe amasasu ya nyayo ubwo yari arimo akora inkuru ku bitero byagabwe na Isiraheli mu mujyi wa Jenin maze ajyanwa mu bitaro amerewe nabi nk’uko Minisiteri n’abanyamakuru ba Al Jazeera babitangaza. Abu Akleh yari yambaye ikoti ry’abanyamakuru igihe yicwaga.

Minisiteri yavuze ko byatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro.

Undi munyamakuru wa Al Jazeera, Ali Samoudi, na we yakomeretse nyuma yo kuraswa amasasu mu mugongo.

Ubu ameze neza,avuga ko nta barwanyi ba Palesitine bari bahari ubwo abanyamakuru baraswaga,avuguruza itangazo rya Isiraheli ryavugaga ko bari bahari.

Samoudi yagize ati: "Twari tugiye gufata amashusho y’ibikorwa by’ingabo za Isiraheli bahita baturasa batadusabye kugenda cyangwa guhagarika amashusho.

Isasu rya mbere ryamfashe naho isasu rya kabiri rifata Shireen… nta mirwano n’ingabo za Palesitine yari ihari.”

Shatha Hanaysha, umunyamakuru w’umunya Palesitine wari iruhande rwa Abu Akleh igihe yaraswaga, na we yabwiye Al Jazeera ko nta ntambara yabaye hagati y’abarwanyi ba Palesitine n’ingabo za Isiraheli, anavuga ko itsinda ry’abanyamakuru ryibasiwe.

Hanaysha ati: "Twari abanyamakuru bane, twese twambaye amakoti, twese twambaye ingofero." “Igisirikare [Isiraheli] cyigaruriye aho hantu nticyahagaritse kurasa na nyuma yo kugwa kwe. Ntabwo nashoboraga no kurambura ukuboko ngo mukurure kubera amasasu. Ingabo zamaramaje kurasa kugira ngo zice. ”

Urupfu rwa Madamu Abu Akleh rwababaje benshi ndetse Al Jazeera yakoreraga yamaganye ingabo za Isiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa