
Umunyarwenya wo muri Uganda Lwanga uzwi cyane nka Cold Q yitabye Imana azize indwara y’ubuhumekero yari amaranye igihe.
Inkuru y’inshamugongo ibika Cold Q wabarizwaga mu banyarwenya bo mu itsinda Crazy University yasakaye mu bitangazamakuru bya Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024 bitangajwe n’umuryango we.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi igera kuri itatu umunyarwenya akaba n’inshuti ya nyakwigendera, MC Mariachi atangije igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gufasha nyakwigendera kwivuza, kubera ko ubuvuzi bwari burenze ubushobozi bwe n’umuryango we.
Mc Mariachi yari yatangaje ko Cold Q yari afite uburwayi bw’ubuhumekero, ahakenerwaga ibihumbi 350,000 by’Amashiringi ya Uganda buri munsi mu buvuzi bwe.
Aganira n’itangazamakuru, Mc Mariachi yahamije amakuru y’urupfu rwa Cold Q, anatangaza ko amakuru yo kumushyingura mu cyubahiro azayatangaza umuryango n’umara kuyashyira ahagaragara.
Mc Mariachi avuga ko ashimira abari biyemeje kugira uruhare mu kwivuza kwe, akanasaba Guverinoma ko yababa hafi mu bihe bitoroshye byo guherekeza mugenzi wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *