skol
Kigali

Umuti wa mbere wa SIDA uterwa mu rushinge wemejwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 November 2021

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barwaye Virusi itera SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge ukamara igihe kirekire, maze bagahagarika bya binini bahora bafata buri munsi.

Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushya wemejwe n’ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Bwongereza NHS.

Uyu muti utuma virusi igabanya ingufu, ukaba ukora kimwe n’ibinini byo kugabanya ubukana bifatwa buri munsi.

Byitezwe ko mu Bwongereza abantu basaga 13.000 bashobora guhita bafata uyu muti.

Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw’izina rya Vocabria ukaba wakozwe n’ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uyu nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen) ni imiti iterwa incuro 2 rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

Hagati aho, uyu muti ugirira akamaro gusa abbantu bageze ku rugero rw’aho virusi itakiboneka mu maraso nyuma y’igihe barimo gufata ibinini.

Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

Umwarimu muri kaminuza Chloe Orkin, akaba ari umuhanga mu bijyanye na virusi itera SIDA muri kaminuza ya Queen Mary i Londres/London, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuzigo wo guhora bafata ibinini buri munsi, kuko wo bazawuterwa incuro 6gusa mu mwaka.

Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, yagize ati: "Iki ni ikintu gikomeye cyane".

"Kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye umugera wa SIDA, kandi abatari bake ntiboroherwa no gufata ibinini iminsi yose. Ibi rero bizatuma abenshi bahabwa uyu muti uterwa mu rushinge".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kurushaho"-Sarah Gilbert...

Ibyorezo by’ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu,...
6 December 2021 0

Kenya: Abantu 11 muri 31 baguye muri Bisi yari itwaye Korali bari abo mu...

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo imodoka ya Bisi itwara abanyeshuri...
6 December 2021 0

Yagiye gutabara abavandimwe bashwanaga bimuviramo urupfu

Abapolisi bo mu burasirazuba bwa Marakwet, mu ntara ya Elgeyo Marakwet...
5 December 2021 0

Imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri Chorale yaguye mu mugezi abarenga...

Abantu basaga 23 nibo bamaze kumenyekana ko baraye bapfuye ubwo imodoka...
5 December 2021 0

Impamvu ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Botswana buhangayikishije...

Ubwongereza uyu munsi burahagarika ingendo ziva mu bihugu bimwe byo mu...
26 November 2021 0

Tanzania yakuyeho itegeko ryabuzaga abakobwa batwite kwiga

Leta ya Tanzania yavuze ko yakuyeho itegeko ryari rimaze imyaka 19,...
25 November 2021 0