Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yanduye virusi ya Corona. Ibiro bye byatangaje aya makuru bivuga ko atarembye cyane,ndetse byitezwe ko asubira ku mirimo ye ya buri munsi mu cyumweru gitaha.
Bimwe mu bimenyetso Umwamikazi Elizabeth w’imyaka 95 afite, birimo inkorora bivugwa ko idakanganye.
Amagara y’Umwamikazi w’Ubwongereza ari nawe ufite imyaka myinshi mu bamikazi bose bo kw’isi, amaze igihe atifashe neza.
Mu kwezi kwa cumi yajyanwe mu bitaro, abaganga bamusaba kwiyitaho akaruhuka bihagije.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN