UN igiye gutangira gahunda "y’Umuganda" yakopeye ku Banyarwanda
Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete,yatangaje ko uyu muryango ugiye gutangiza Umuganda ku isi nubwo usanzwe ari umwihariko w’u Rwanda.
Ibi yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Rwanda rumaze ari umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022.
Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ugiye kuyoboka gahunda kuko ari ubudasa mu kwigira.
Yagize ati “Mu gihe cya vuba hamwe (...)

Yagize ati “Mu gihe cya vuba hamwe n’Umuryango w’Abibumbye tugiye gutangiza Umuganda hamwe n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, turateganya gutangiza Umuganda kugira ngo utange umusanzu mu muryango mugari wo muri New York aho bikenewe.”
Ambasaderi Claver Gatete yagarutse kandi ku byo Umuryango w’Abibumbye ushimira u Rwanda birimo uruhare rukomeje kugira mu kubungabunga amahoro no kuyagarura aho yabuze.
Yaguze ati “Uburyo inzego z’umutekano zacu zitwara mu kubungabunga amahoro, birenze intego z’Umuryango w’Abibumbye.”
Ambasaderi Claver Gatete yakomeje avuga ko aho abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bageze mu butumwa bw’amahoro “Bisanzuranaho n’abaturage bahasanze, bubaka amashuri, inzu, bagatanga amashanyarasi akomoka ku mirasira y’izuba, ndetse bagatanga n’ibikoresho byo gutegura amafunguro n’ibindi bitandukanye.”
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kandi aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, zihatangiza ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage bisanzwe bizwiho ubudasa bw’u Rwanda, nk’Umuganda.
Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko u Rwanda ruha agaciro kanini ubufatanye bwarwo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu-binyamuryango mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *