skol
fortebet

Urubuga rwa WhatsApp rwavuyeho ku isi yose

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwavuyeho mu bihugu byinshi ku isi,bituma abarukoresha batabasha kohereza cyangwa kwakira ubutumwa.
Abakoresha uru rubuga, rwa kompanyi ya Meta, batangiye kuvuga iki kibazo none kuwa kabiri ahagana saa tatu ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Urubuga Down Detector rureba uko imbuga za internet zihagaze rwatangaje ko abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kwinuba ku zindi mbuga kubera iki kibazo.
Abantu benshi binubiye ku (...)

Abantu benshi binubiye ku mbuga nkoranyambaga ko badashobora kohereza cyangwa kwakira ubutumwa. WhatsApp ikoreshwa n’abarenga miliyari ebyiri ku isi yose.

Ubuyobozi bwa Meta, bucunga WhatsApp, Facebook na Instagram bwavuze ko bwamenye iki kibazo ndetse kirimo gushakirwa umuti wihuse.

Urubuga rwa WhatsApp rwasubiyeho nyuma y’uko ruvuyeho mu gihe cy’amasaha hafi abiri ku barukoresha ku isi.

Meta, kompanyi nyirarwo, yavuze ko ikibazo cyakemutse ariko ntiyavuga icyagiteye.
Mu itangazo, Meta yavuze ko izi ko “abantu bagize ibibazo mu kohereza ubutumwa kuri WhatsApp uyu munsi.”

Yongeraho iti: “Twakemuye ikibazo kandi turasaba imbabazi z’ingaruka byaba byagize”.

Ibitekerezo

  • Nibarusubizeho twishwe nirungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa