skol
fortebet

US: Guhusha kwica idubu byavuyemo gupfa kw’abavandimwe babiri

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri leta ya Oregon yiyahuye nyuma y’uko arashe umuvandimwe we by’impanuka arimo gutunganya imbunda ngo arase idubu ryaje iwabo, nk’uko polisi ibivuga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahamagaye nimero yo gutabaza ya 911 avuga ibibaye, ariko ahita yirebeshaho imbunda arirasa mbere y’uko polisi ihagera.

Byabaye kuwa kabiri mu gitondo ahitwa Sunny Valley mu cyaro cyo muri iyo leta hafi y’umupaka ihana na California.

Amazina y’abo bagabo bombi bapfuye ntiyatangajwe.

Muri leta ya Oregon habarurwa amadubu arenga 25,000 kandi abahatuye baburirwa kenshi kwirinda guhangana nayo.

Umukuru wa polisi ahabereye iryo bara, yavuze ko uwahamagaye 911 yavuze ko yariho asharija imbunda ye ngo arase iryo dubu.

Polisi igeze muri urwo rugo, yasanze abo bagabo bombi bapfuye, buri wese yishwe n’isasu rimwe.

Polisi ivug ako iri gukora iperereza kandi ibizarivamo bizatangazwa hanyuma.

Kwiyongera ko gutunga imbunda muri Amerika byazanye no kwiyongera kw’impfu no gukomereka by’impanuka n’ibigambiriwe.

Hafi abantu 500 buri mwaka bapfa mu kurasa by’impanuka, nk’uko imibare ya Educational Fund to Stop Gun Violence ibigaragaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa