skol
Kigali

US: Umugabo w’Umwarimukazi uherutse kurasirwa ku ishuri n’abana 19 yishwe n’umutima kubera agahinda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022

Umugabo w’umwe mu balimukazi babiri bishwe kuwa kabiri mu kurasa kwabaye ku ishuri ry’incuke muri leta ya Texas biravugwa ko yishwe n’umutima.

Joe Garcia yari umugabo wa Irma Garcia wari umaze imyaka 23 yigisha kuri Robb Elementary School.

Irma ni umwe mu barimu babiri bishwe n’umusore waje kuri iri shuri akarasa akica abantu 21 - barimo abana 19.

Irma na Joe - bari bamaze imyaka 24 babana - basize abana bane.

Kugeza kuwa kane nijoro, igikorwa cyo gukusanya inkunga kuri internet ku muryango wa ba Garcia cyari kigejeje kuri miliyoni $1.6 mu gihe intego yari ukugeza ku $10,000 gusa.

Ku rubuga rwa GoFundMe handitse ko icyo gikorwa cyeteguwe na mubyara wa Irma, Debra Austin, wanditse ati: "Nizera neza ko Joe yishwe n’agahinda k’umutima".

Kuri Twitter, mwishywa wa Irma, John Martinez, yanditse ko Joe "yishwe n’umubabaro" kubera iyicwa ry’umugore we.

Ikinyamakuru gishamikiye kuri Fox cyaho kivuga ko Joe Garcia yishwe no gufatwa n’umutima gukomeye.

Irma na Joe Garcia basize abana babiri b’abakobwa na babiri b’abahungu b’imyaka hagati ya 12 na 23.

Nyuma y’ibyabaye kuri ririya shuri, Martinez yabwiye New York Time ko abapolisi basanze Irma "ariho ahobera abana mu maboko ye kugeza ku mwuka we wa nyuma".

Kuri GoFundMe page yanditseho ati: "Yapfuye yitangiye abana mu ishuri. Yari intwari."

Irma Garcia na Eva Mireles, undi mwalimu biciwe muri uko kurasa, bari bamaze imyaka itanu bigishanya kandi buri umwe yari afite inararibonye yo hejuru y’’imyaka 20.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impunzi yanditse amateka yo kuba umuganga wambere mu gisekuru...

Saleema niwe mpunzi yambere yo mu bwoko bw’aba Turkmen yabaye umuganga...
22 June 2022 0

Amagana y’abantu yatikiriye mu mutingito wibasiye intara ya Paktika

Umutingito w’isi ukaze wishe abantu batari munsi ya 250 unakomeretse abandi...
22 June 2022 0

UK:Hagiye guhindurwa icyemezo cy’urukiko kibuza Ubwongereza kohereza...

Icyemezo cy’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu cyabujije kohereza...
22 June 2022 0

Tanzaniya : Inkende zashimuse uruhinja rwari ku ibere mu gituza cya...

Umuturage ari mu gahinda gakabije nyuma y’uko itsinda ry’inkende ryambuye...
21 June 2022 0

Perezida Biden yagushijwe n’igare imbere ya rubanda

Ku wa gatandatu mu gitondo, Joe Biden yakoze impanuka ari ku igare rye hafi...
18 June 2022 0

Leta y’ubutaliyani yamufashije gupfa nyuma y’imyaka asaba kwicwa byemewe...

Mu gihe kirenga umwaka,mu binyamakuru byo mu Butaliyani hatangajwe amakuru...
17 June 2022 0