skol
fortebet

US: Umugabo wa Nancy Pelosi yakomerekejwe n’umugizi wa nabi wamusanze iwe

Yanditswe: Saturday 29, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Paul Pelosi, umugabo wa Madamu Nancy Pelosi,Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya leta Zunze Ubumwe za Amerika,arimo koroherwa nyuma yo gukomerekera mu gitero cyagabwe mu rugo iwe n’umuntu wari yitwaje inyundo.
Paul Pelosi w’imyaka 82 afite igikomere mu mutwe, akaba kandi yarakomerekejwe cyane ku kuboko kw’iburyo n’ibiganza.
Uwakoze icyo gitero bivugwa ko yategetse ko bamwereka Nancy Pelosi nyuma yo kumena akinjira ku nguvu mu rugo rwabo ruri i San Francisco.
Perezida Joe Biden abona ko (...)

Perezida Joe Biden abona ko iki gitero gishingiye ku mpamvu za politike kandi ko ari icy’agasuzuguro.

Umugabo w’imyaka 42 yarafunzwe ashinjwa ibyaha birimo gushaka kwica. Nta makuru yuzuye aramenyekana.

Nancy Pelosi – yari mu murwa mukuru w’igihugu i Washington DC ubwo iki gitero cyabaga – yahise asubira inyuma kureba umugabo we mu bitaro.

Umuvugizi w’uyu mutegetsi wo hejuru mu ishyaka ry’aba Democrats avuga ko Paul Pelosi yatewe mu masaha y’igitondo cy’ejo ku wa gatanu “n’umwicanyi mubi, wamuteye ubwoba ko yari kumwica aramutse atamweretse ahari umukuru w’inteko ishinga amategeko”.

Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Zuckerberg i San Francisco kugira ngo abagwe, abanganga bakaba biteze ko arakira neza, nk’uko Drew Hammill, umuvugizi wa Nancy Pelosi, abivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa polisi i San Francisco William Scott avuga ko abapolisi bahamagawe saa 11h27 ku masaha yo mu Rwanda ejo ku wa gatanu bahita bajya gutabara.

Basanze Paul Pelosi n’uwamuteye – abapolisi bavuga ko yitwa David DePape – barimo barwanira inyundo, ariko ko uyu wamuteye yari yamunesheje arayimwaka, ari nayo yamukubitishije nabi.
Ikinyamakuru CBS News kivuga ko cyamenye ko uyu mugizi wa nabi yashatse kuboha Paul “kugeza Nancy ageze mu rugo”.

Bivugwa ko mu gihe ibyo byarimo kuba yasakuje avuga ngo: “Nancy ari he?.’

Umukuru wa polisi i San Francisco Scott avuga kandi ko uwakoze ibi ashinjwa gukora igitero afite intwaro yica, kumena inzu, hamwe n’ibindi byaha bitari bike.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa