skol
Kigali

USA: Abatabazi bari gushakisha abantu bagera kuri 99 bagwiriwe n’igorofa ryo guturamo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021

Abatabazi bari gushakisha abantu baba bagihumeka mu bisigazwa by’inzu yo guturamo y’amagorofa 12 yasenyutse kuwa kane mu mujyi wa Miami, leta ya Florida muri Amerika.


Umuntu umwe wapfuye niwe bimaze kwemezwa ko yabonetse, abandi bagera kuri 99 ntibaraboneka, nk’uko abategetsi babivuga.

Mu gihe imiryango myinshi itegereje amakuru, amatsinday’abatabazi ari kugerageza kumva niba hari urusaku rw’abagihumeka rwava mu bisiganzwa by’iyo nzu.

Icyateye kugwa kw’iyi gorofa imaze imyaka 40 ntabwo kiramenyekana, abantu 102 bo babashije kuboneka ariko umubare w’abari bayirimo bose igihe yagwaga ntabwo uzwi neza.

Mu gihe ijoro ryari rigeze abatabazi bakomeje gushakisha bakoresheje za camera zabugenewe hamwe n’imbwa zatojwe.

Freddy Ramirez ukuriye polisi ya Miami-Dade yabwiye abanyamakuru ko abatabazi bakomeje akazi na nijoro (kuwa kane), ko batari buhagarike.

Gusa abategetsi bavuga ko uyu murimo uteye akaga kuko ibisigazwa by’iyi nzu - yitegeye inyanja - nabyo bishobora kubagwa hejuru.

Ray Jadallah wo mu itsinda rya Miami-Dade Fire Rescue ati: "Ibyo bikorwa buhoro mu bwitonzi. Uko dutangiye kwigizayo igice cy’ahasenyutse n’ibindi biratugwaho."

Imvura n’imiyaga irimo inkuba bidakuraho nabyo biri kurushaho gukomeza ibikorwa byo gushakisha abaheze mu bisigazwa by’iyi nyubako.

Abahanga batangiye gufata ibipimo bya ADN/DNA ku bantu bafite bene wabo bataraboneka kugira ngo bibe byahuzwa n’imibiri ishobora kuboneka munsi y’iyi nzu.

Abafite ababo bataraboneka bashyizwe mu kigo cya rubanda kiri hafi y’iyo nzu yahirimye bategereje amakuru, aho bafite ubwoba bwinshi bw’amabi.

Nicolas Fernandez avuga ko abantu be yabuze abahamagara telephone ntizitabwe.

Yabwiye CBS ati: "Ndacyeka ko bigendeye. Ntabwo nshaka gucika intege, ariko nakomeje kubahamagara ubudakuraho ntawitaba."

Jenny Urgelles yabyukiye ku makuru y’uko inzu ibamo ababyeyi be yahirimye. Yabahamgaye ariko telephone zabo zikamujyana ku kohereza ubutumwa bw’amajwi.

Yagize ati: "Mfite icyizere. Ntegereje cyane kumenya ibyabo."

Igice kinini cy’iyi nzu yitwa Champlain Towers cyarahurudutse kigwa hasi kuwa kane mu masaha ya kare mu gitondo.

Abari hafi bavuga ko ibyo bumvise ari nk’inkuba zesa mbere yo kubona ivumbi ryinshi riva aho. Umwe agereranya ibyabaye n’igitero cya tariki 11/09/2001 ku nyubako za World Trade Center i New York.

Ni iki cyateye iyi nzu gusenyuka?

Kugeza ubu ntikizwi neza. Iperereza rirambuye rizakurikiraho nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi, nk’uko abategetsi babivuga.

Iyi nzu yubatswe mu 1980, yari itegereje isuzumwa ry’uko imeze nyuma y’imyaka 40. Abategetsi bavuga yari ikiri "kongera gusaba ibyangombwa" kandi yari ikeneye gusanwa.

Daniella Levine ukuriye umujyi wa Miami-Dade yabwiye abanyamakuru ati: "Birumvikana ko harimo ibibazo by’inyubako."

Hari imirimo yari iri gukorwa ku gisenge cy’iyi gorofa, ariko abategetsi bavuga ko batabona uburyo iyo yaba impamvu.

Inzobere zize kuri iyi nzu umwaka ushize zavuze ko itari ikomeye kandi yatangiye kwika kuva mu myaka ya 1990.

Inyigo y’umushakashatsi wa Florida International University yabonye ko iyu nzu, yubatswe ahantu h’igishanga, yika ku kigero cya 2mm buri mwaka mu myaka 30 ishize, ibintu byagize ingaruka ku miterere yayo.

Perezida Joe Biden yizeje gutanga ubufasha nibukenerwa kandi hari abakozi boherejwe muri Florida kubera iyi mpanuka.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Umugabo ukekwaho kwica umukinnyi Agnes Tirop yafashwe ari...

Polisi yo muri Kenya yaraye ifashe umugabo w’umukinnyi wiruka waciye umuhigo...
15 October 2021 0

Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka...

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira...
13 October 2021 0

Ubufaransa: Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye...
13 October 2021 0

Umusemuzi wafashije mu gutabara Biden mu 2008 yahunze Afghanistan

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri...
12 October 2021 0

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bari guhinga...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bafashe...
11 October 2021 0

DR Congo: Uko amafaranga yo kurwanya Covid-19 yaburiwe irengero –...

Amafaranga yaburiwe irengero, uburyo bwo guhemba budasobanutse ndetse...
10 October 2021 0