skol
fortebet

Uwahoze acuruza amafi muri kaminuza yagizwe umudepite mu nteko ya Uganda

Yanditswe: Wednesday 19, May 2021

Sponsored Ad

Hellen Auma Wandera niwe ugiye kuba umudepite muto kurusha abandi bose mu nteko nshya ya Uganda.
Uyu mugore w’imyaka 23 watsindiye intebe yo kuba umudepite mu ishyaka NRM riri ku butegetsi mu karere ka Busia kari mu Burasirazuba bwa Uganda, hari mu matora yo mu kwa mbere.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko imbere y’uko abona impamyabumenyi ya kaminuza mu 2019, yakoraga mu ruganda rwa nyina rucuruza amafi.
Yakarangaga amafi akayumisha cyane kugira ngo ashobore kuyagurisha ku banyeshuri (...)

Sponsored Ad

Hellen Auma Wandera niwe ugiye kuba umudepite muto kurusha abandi bose mu nteko nshya ya Uganda.

Uyu mugore w’imyaka 23 watsindiye intebe yo kuba umudepite mu ishyaka NRM riri ku butegetsi mu karere ka Busia kari mu Burasirazuba bwa Uganda, hari mu matora yo mu kwa mbere.

Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko imbere y’uko abona impamyabumenyi ya kaminuza mu 2019, yakoraga mu ruganda rwa nyina rucuruza amafi.

Yakarangaga amafi akayumisha cyane kugira ngo ashobore kuyagurisha ku banyeshuri bigana muri kaminuza.

Madamu Auma yabwiye icyo kinyamakuru ko yinjiye muri politiki "ku bushake bw’Imana", kuko yiyamamaje akoresha tagisi moto, hanyuma akanyura kuri buri nzu kugira ngo ashobore kuganira n’abatora.

Abarwanashyaka b’ishyaka rye bamwita Mama Busia.

Mu kwezi gushize, ishyaka rye,National Resistance Movement (NRM) ryasohoye video yavuzemo urugendo rwe muri politike:

Abadepite bashya batowe bagomba guhita barahira kuva ku wa mbere, igikorwa kizakomeza kugeza mu mpera z’iki cyumweru.

Umudepite wari muto kurusha abandi mu nteko ya Uganda ni Proscovia Alengot Oromait watowe muri 2011 mu karere ka Usuk afite imyaka 19.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa