skol
fortebet

Zambia: Hari ubushyamirane ku hazashyingurwa Kaunda wahoze ari Perezida

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bo mu muryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka.
Kaunda - wabaye Perezida wa mbere wa Zambia agategeka imyaka 27 kuva mu 1964 kugeza mu 1991 - yapfuye ku itariki ya 17 y’ukwa gatandatu, afite imyaka 97.
Leta nyuma yasohoye itegeko-teka rivuga ko azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe. Gushyingurwa (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bo mu muryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka.

Kaunda - wabaye Perezida wa mbere wa Zambia agategeka imyaka 27 kuva mu 1964 kugeza mu 1991 - yapfuye ku itariki ya 17 y’ukwa gatandatu, afite imyaka 97.

Leta nyuma yasohoye itegeko-teka rivuga ko azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe. Gushyingurwa biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu.

Ariko ubu bamwe mu bana, abuzukuru n’abuzukuruza ba Kaunda, barimo gusaba urukiko kwemera ko ashyingurwa ahandi hantu, iruhande rw’ahashyinguye umugore we Mama Betty Mutinkhe Kaunda.

Bavuga ko ibi byaba bihuye n’ibyo yifuje bwa nyuma.

Umubare w’abo bo mu muryango we bashyigikiye ibi ntuzwi, kandi ntibizwi niba kumushyingura ubu bigiye gusubikwa.

Leta ya Zambia nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa