skol
fortebet

Zambia: Urugendo rwa Hichilema wakuze ari umushumba akaba yatorewe kuba Perezida

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ye ya gatandatu yiyamamaza,Hakainde Hichilema, yabaye umukuru wa Zambia nyuma yo gutsindwa amatora inshuro eshanu zose.
Hichilema yatsinze uwari ukomeye kurusha abandi mu bo bari bahanganye mu matora ariwe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.
Uyu prezida mushya ni muntu ki? Yafashijwe niki gutsinda nyuma y’izo nshuro zose adatorwa?
Hichilema, w’imyaka 59, avuga ko ari umuhungu wakuriye ’’inyuma y’inka’’ hanyuma akaza kuba umwe mu bantu bakize cyane muri Zambia.
Uwo mukuru (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ye ya gatandatu yiyamamaza,Hakainde Hichilema, yabaye umukuru wa Zambia nyuma yo gutsindwa amatora inshuro eshanu zose.

Hichilema yatsinze uwari ukomeye kurusha abandi mu bo bari bahanganye mu matora ariwe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.

Uyu prezida mushya ni muntu ki? Yafashijwe niki gutsinda nyuma y’izo nshuro zose adatorwa?

Hichilema, w’imyaka 59, avuga ko ari umuhungu wakuriye ’’inyuma y’inka’’ hanyuma akaza kuba umwe mu bantu bakize cyane muri Zambia.

Uwo mukuru w’igihugu watowe yari umukuru w’ishyaka United Party for National Development (UPND),azwi cyane nka HH. Yavukiye mu muryango ukenye, yiga abifashijwemo n’abamurihiye (bourse) kaminuza ya Zambia,nyuma abona impamyabumenyi ya MBA muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

Yaje gutera imbere abifashijwemo n’ubucuruzi bw’amafaranga, amazu,ubuvuzi hamwe n’ubukerarugendo.

Yakoresheje ibyo yaciyemo mu buzima kugira ngo yemeze abatora kumuha amajwi.

Yabwiye abatora ko bakeneye umukire wateye imbere kugira ngo ubukungu butere imbere muri icyo gihugu kirimo cuivre/copper ariko kandi kirangwamwo ubushomeri bwinshi.

Yanakoresheje kandi ahahise he mu buhinzi kugira ngo yemeze abahinzi bo muri iki gihugu ko ashobora gutuma Zambia iba isoko ry’ibindi bihugu by’akarere.

Ariko ubushobozi bwe bwo gutorwa n’abatora bakiri bato nibwo bushobora kuba bwamugejeje ku ntsinzi kurusha ibindi.

Abarenga 50% muri miliyoni zirindwi bari biyandikishije gutora muri Zambia bafite munsi y’imyaka 35. Hafi umwe kuri batanu muri bo nta kazi agira.

Ishyaka ryari risanzwe ku butegetsi Patriotic Front (PF) ryabugezeho mu 2011 ryemeye ’’kuzagabanya imisoro, kongera amafaranga mu mifuka y’abantu n’akazi".

Ibyo ntibyabaye ku bantu benshi bakiri bato ariyo mpamvu bahagurutse ku bwinshi baha amajwi Hichilema.

Bumwe mu buryo bwatumye ahuza n’abakiri bato ni imbuga nkoranyambaga. Ntiyari amatora ya mbere Hichilema ageragejemo gukoresha Facebook na Twitter kugira akurure abatora, ariko ubu yari yongereje imbaraga.

Ariko yanagerageje gukoresha inzira zitaboneye.

Mu mwaka ushize yasohoye video yise "The tale of two professionals..." (Inkuru y’abanyamwuga babiri…), yerekana Hichilema nk’umukire ureba kure kandi uzi icyo akora mu gihe uwari perezida Lungu ari umuntu wamariye amafaranga ye mu kabare no mu mazu yo kubyiniramo. Iyo video yahitaga ibaza iti: "Muri aba babiri ni nde usobanutse kurusha undi?"

Hichilema yanavugiraga kuri izo mbuga nkoranyambaga ibindi bitajyanye na politike,cyane cyane umupira w’amaguru -indi nzira yo guhura n’abatora. Hari igihe yanateraga ubuse n’aba fana ba Manchester United na Arsenal zatsinzwe.

Yanashimiye abakinnyi ba Zambia bashoboye kujya aho bahembwa amafaranga menshi mumakipe y’’i Burayi, harimo Patson Daka, uherutse kujya mu ikipe ya Leicester City, na Fashion Sakala,we wasinyiye Rangers yo muri Ecosse.

Yanavugaga ku mikino yabo ya gicuti yo kwitegura, agaragara nk’uwitayeho cyane ku buryo Zambia iri gutera imbere mu mupira w’amaguru.

Lungu nawe yagerageje imyiteguro nkiyo, ariko benshi babonye ko atabikoze ku bushake bwe.

Hachilema hari n’igihe yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe yo mu tubari no ku muhanda nka "bally", ijambo ryo guhamagara umuntu nka so.

Hashtag nka #BallyWillFixIt yarakoreshejwe cyane mu kugerageza kuvuga ururimi rw’abo mu isoko n’abanyabubari, kugira ngo adakomeza kubonwa nk’umukire wateye imbere gusa.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abari bashyigikiye Hichilema biraye mu mihanda bamaze kumva ko yatsinze, bavuga ngo "Twagiye Bally".

Hichilema yagiye afungwa kenshi azira amatwara ya politiki ariko we yabwiye Perezida Lungu asimbuye ko azabaho mu muteka ndetse ko atazaterwa ibyuka biryana mu maso nk’ibyo we yamuteye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa