skol

Abacancuro ba Wagner bashobora kwihorera kuri Perezida Putin bashinja kwica umukuru wabo

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Abacancuro ba Wagner bahishuye ko bashobora kwihorera kuri Perezida w’Uburusiya Putin nyuma y’amasaha make ufatwa nk’umwanzi we Yevgeny Prigozhin aturikiye mu ndege.

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri gusa ibi byihebe byiyemeje gutera Moscow hakaba umwuka mubi mu Burusiya.

Indege yari ivuye mu murwa mukuru w’Uburusiya, Moscou, igana mu mujyi wa St. Petersburg yakoze impanuka kuri uyu wa gatatu, ihitana abantu 10 bari bayirimo nk’uko byatangajwe n’abategetsi bashinzwe ibikorwa byihutirwa b’Uburusiya.

Umukuru w’abacancuro b’Abarusiya, Yevgeny Prigozhin, yari ku rutonde rw’abari kuba bari muri iyo ndege.

Uyu mutwe wigenga wasohoye videwo itera ubwoba Moscow ko hazabaho kwihorera igihe cyose urupfu rwa Prigozhin w’imyaka 62 rubaye impamo.

Umwe mu barwanyi ba Wagner yagize ati "Hari impaka nyinshi ku cyo Wagner izakora kuri ibi.

Turashaka kuvuga ikintu,twabitangiye.Mutwitege."

Ubundi butumwa bwo kuri Telegram bugira buti: "Hari ibihuha byinshi ku rupfu rw’umuyobozi wa Wagner PMC Yevgeny Prigozhin.

Turashaka kuvuga ko dukeka ko abayobozi ba Kremlin barangajwe imbere na Putin ko bagerageje kumwica.

Amakuru y’urupfu rwa Prigozhin n’aba ukuri,tuzongera gutegura urundi’rugendo rw’ubutabera’i Moscow.Ibyiza nuko yaba ari muzima,kuko byaba ari inyungu zanyu."

Abarwanyi ba Wagner bari mu gihugu cya Belarus, nabo boherereje ubutumwa Prezida Vladimir Putin bamusaba kwitegura ishavu n’uburakari bwabo nyuma y’amasaha make umukuru wabo Pregozhin yiciwe mu mpanuka y’indege iteye ubwoba yaraye ibaye kuri uyu wa gatatu.

Iyi nkuru dukesha The Sun ivuga ko abakunzi ba Wagner berekeje i St Petersburg bafite ibirango by’uyu mutwe w’abacancuro.

Nyuma y’uko iyi ndege ihanutse,abashinzwe umutekano bahise bajya gupakira ibigazwa byayo n’imirambo ndetse ngo na telefoniya Prigozhin yabonetse.

Ubwo Yevgeny Prigozhin n’abasirikare be bo mu tsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya rya Wagner bigomekaga mu mezi abiri ashize, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagaragaje imbamutima ze mu buryo busobanutse neza.

Yabyise "ubugambanyi" no "gusogota mu mugongo" w’Uburusiya. Icyo gihe yasezeranyije ko ababikoze bazahanwa.

Rero hari ugushidikanya mu Burusiya ubwo batari bahanwe.

Igihe amasezerano yagerwagaho hagati ya Prigozhin n’ibiro bya perezida (Kremlin) yo gusoza uko kwigomeka; igihe ibirego byose ku washinze Wagner n’abarwanyi be byakurwagaho, ntibyakuyeho ko hari abasirikare b’Uburusiya bari biciwe muri uko kwigomeka gukaze ariko kwamaze igihe gito.

Nyuma y’amezi abiri yuzuye neza kuva icyo gihe, Prigozhin bifatwa ko yapfuye nyuma yuko indege yihariye ye ihubutse igaturikira mu murima. Komanda Dmitry Utkin wo muri Wagner na we yari ari muri iyo ndege.

Grey Zone, shene (channel) yo ku rubuga rwa Telegram ifite aho ihuriye na Wagner, yegetse urwatangajwe ko ari urupfu rwa Prigozhin ku "bagambanyi b’Abarusiya".

Iyo shene nyiyasobanuye abo ivuga ko ari abagambanyi ndetse ntiyanasobanuye icyo Wagner izabikoraho.

Niba iri hanuka ry’indege ryari ubugizi bwa nabi, ibyo ntibizatungurana cyane ku Barusiya benshi. Kuva habaho kwa kwigomeka, hakomeje kubaho guhwihwisa mu matamatama ku bizaba kuri Prigozhin, hibazwa niba koko ibikorwa bye bizababarirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa