skol
fortebet

Abacungagereza batawe muri yombi bazira gusambanya ku ngufu umugore wari ugiye gusura umugabo we

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abacungagereza bo muri gereza ya Thika GK mu Ntara ya Kiambu muri Kenya batawe muri yombi bazira gufata ku ngufu umugore w’imyaka 21.
Uyu mugore avuga ko yahohotewe ku wa mbere, tariki ya 4 Ukwakira, ubwo yari yagiye gusura umugabo we ukora muri icyo kigo.
Uyu mugore uvuga ko yahohotewe yavuze ko atuye i Kisii, aho uwo bashakanye yahoze akorera, ariko yari yamutumiye kujya aha Thika yimukiye.
Ati“Ku cyumweru, umugabo wanjye yanyoherereje amafaranga ya bisi anyuze kuri M-Pesa, ampa aderesi (...)

Sponsored Ad

Abacungagereza bo muri gereza ya Thika GK mu Ntara ya Kiambu muri Kenya batawe muri yombi bazira gufata ku ngufu umugore w’imyaka 21.

Uyu mugore avuga ko yahohotewe ku wa mbere, tariki ya 4 Ukwakira, ubwo yari yagiye gusura umugabo we ukora muri icyo kigo.

Uyu mugore uvuga ko yahohotewe yavuze ko atuye i Kisii, aho uwo bashakanye yahoze akorera, ariko yari yamutumiye kujya aha Thika yimukiye.

Ati“Ku cyumweru, umugabo wanjye yanyoherereje amafaranga ya bisi anyuze kuri M-Pesa, ampa aderesi zo ku kazi. Bukeye nagiye i Thika."

Avuga ko we n’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’igice, bageze i Thika saa munani z’amanywa ku wa mbere.

Ati: “Ku irembo rikuru rya Gereza ya Thika GK, nahuye n’abacungagereza babiri. Nabamenyesheje ko naje gusura umugabo wanjye, icyo gihe akaba ataritabaga telefoni. Nasabye abo barinzi bombi kumfasha kumugeraho ”.

Uyu mugore yavuze ko yicaye aho abashyitsi bategerereza amasaha agera kuri abiri, maze saa kumi z’umugoroba, abacungagereza bamubwira ko gushakisha umugabo we ntacyo byagezeho.

Muri iryo joro imvura ngo yaraguye cyane, maze umwe mu barinzi ba gereza aramufata we n’umwana we,abajyana mu icumbi rya polisi muri icyo kigo.

Uwahohotewe yagize ati:"Yari inzu nto y’amabati yo muri gereza." Yongeyeho ati: "Bansabye kurara mu icumbi ry’abakozi, bansezeranya ko nzamfashwa kubona uwo twashakanye bukeye (ku wa kabiri, 5 Ukwakira) . ”

Uyu mugore avuga ko iminota mike kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, abo barinzi ba gereza bombi,bari bamwakiriye mbere, bagarutse bakingira urugi rw’inzu yarimo imbere bakoresheje intebe.

Ati“Umwe muri bo yaramfashe ankubita hasi. Nyuma yaho, yantunze imbunda ambwira ko aranyica nindamuka ntinyutse kuvuza induru. ”

Uyu mugore yavuze ko aba barinzi bombi basimburanye kumusambanya ku gahato.

Aba bombi bagiye nyuma yo gukora iki cyaha. Uyu mugore avuga ko yaraye arira muri icyo cyumba.

Ati“Mu gitondo, nahise njya kureba umurinzi w’umugore muri iyo gereza,mubwira uko byagenze. Yanjyanye ku bayobozi bakuru be, mbamenyesha ko nafashwe ku ngufu. Nyuma yaho, nagiye mu bitaro byo mu mujyi wa Sega kwivuza. ”

Nk’uko bivugwa n’uyu wahohotewe, yoherejwe mu bitaro bya Thika Level 5 Hospital, arasuzumwa.

Nyuma y’aho, yagiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Thika, aho yatanze raporo ku gufata ku ngufu. Ikirego OB - 88/12/10/2021 yatanze cyakiriwe ku wa kabiri, 12 Ukwakira.

Urupapuro rw’umurwayi rwujurijwe mu bitaro bya Thika Level 5 Hospital, ku kuba uwahohotewe yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina n’abacungagereza bombi,Raporo y’ubuvuzi yemeje ko uyu mugore yafashwe ku ngufu.

Ku wa kabiri, tariki ya 12 Ukwakira, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Thika West, Daniel Kinyua, yemereye The Standard ko umwe mu bacungagereza ukekwaho gusambanya uyu mugore yatawe muri yombi.

Kinyua yagize ati: "Turimo gukora iperereza ku birego bishinjwa umurinzi wa gereza mukuru na mugenzi we." Yongeyeho ati: "Ntabwo tuzakingira ikibaba ukekwa wese nibaramuka bahamwe n’ibyaha".

Umugabo washakanye n’uyu mugore ntabwo aragira icyo atangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa