
Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango w’iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye, kuwa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira 2024, ku nshuro yabo ya mbere i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru aho ingabo zabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Basuzumye imikorere y’ubutumwa bwabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’umwaka umwe butangiye nk’uko byatangajwe na Maj. Gen. Ibhrahim Mike Muhona. Iri suzuma kandi ryarebye ibikoresho ndetse n’abasirikare nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Aba bayobozi ba gisirikare ba SADC bari bakeneye kumenya aho bageze ndetse n’imbogamizi bahura nazo mu bikorwa byabo ku rugamba no gusuzuma ingamba nshya.
Maj. Gen Muhona ati: “Nyuma yo kubona manda y’umwaka umwe, twakoze ibikorwa, bityo manda y’umwaka iri hafi kurangira. Niyo mpamvu abayobozi bacu basabye ko twakora iryo suzuma kugira ngo ntiturebe iterambere gusa ahubwo tunareba imbogamizi mu bikorwa ”.
Ingabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zituruka muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya.
Umusirikare mukuru wa SADC yabyibukije agira ati: “Nyuma yo guterwa kwa DRC, SADC yahisemo gushinga no kohereza ingabo ziturutse muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya kugira ngo zunganire FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro cyane cyane kurwanya M23.”
Ibi biravugwa mu gihe bamwe mu Banyekongo basanga izi ngabo za SADC zarabatengushye kuko zananiwe gukora icyo bari bazitezeho Ari cyo guhashya umutwe wa M23 ahubwo warushijeho kugira ingufu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *