Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC basabye ikintu gikomeye M23
Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023
Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC bahaye M23 kugeza 30 Werurwe 2023 ngo ibe yaramaze kuva mu bice yafashe.
Mu nama yahuje aba bagaba b’ingabo,basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe.
Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023.
Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye. (…)
Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC bahaye M23 kugeza 30 Werurwe 2023 ngo ibe yaramaze kuva mu bice yafashe.
Mu nama yahuje aba bagaba b’ingabo,basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe.
Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023.
Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye.
Icyakora intambara hagati ya FARDC na M23 irakomeje aho bivugwa ko uyu mutwe ushaka gufata Sake hanyuma ukanafata Goma.
Iyi nama y’abagaba b’ingabo za EAC yateranye kuwa 09 Gashyantare 2023 I Nairobi muri Kenya, yafashe imyanzuro y’amapaji 9 ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Umwe mu myanzuro yavuzweho cyane n’usaba ingabo za EACRF kurasa ku mitwe yitwaje intwaro iri muri RDC nka FDLR,RED TABARA,ADF,FNL,NAS n’izindi kuko ziteza umutekano muke muri kiriya gihugu.
Aba bagaba b’ingabo bemeje ko hagomba gukusanywa amakuru k’Umutwe wa FDLR kuva kuwa 30 Werurwe kugeza kuwa 20 Mata 2023 mu rwego rwo gutegura neza Operasiyo yo kuwurandura.
Ibitekerezo
Kubera iki Fdrl itekerezwaho nyuma kandi imaze imyaka muri congo bayikoresha no muntambara zose ikorana na FRDC nibabanze kumitwe
yamahanga basoreze kuriM23
Ngaho bitabaye ibyo barabirukana ngo berekezehe?
Nibagume Aho nihobavukz