Abagerageje kongera kwigaragambya barashwe barapfa muri Mozambique
Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

Abanya-Mozambique 12 barashwe mu cyico abandi 34 bakometswa n’amasasu, mu myigaragambyo yabaye hagati yo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza no kuri uyu wa Kane tariki ya 5.
Ni amakuru yemejwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Plataforma Decide, muri raporo wasohoye kuri uyu wa Kane.
Iyi raporo ivuga ko mu bantu barashwe mu cyico harimo barindwi bo mu ntara ya Nampula, umwe wo mu ya Maputo, babiri bo muri Cabo Delgado, umwe wo mu ya Sofala ndetse n’undi umwe wo mu ntara ya Inhambane.
Ni mu gihe mu bakomeretse harimo 20 bo mu ntara ya Nampula, barindwi bo muri Cabo Delgado, batatu bo muri Sofala, babiri bo muri Inhambane, umwe wo muri Zambézia n’undi umwe wo muri Maputo.
Abanya-Mozambique bari mu myigaragambyo kuva ku wa 21 Ukwakira, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahabaye.
Ibyavuye mu matora byerekana ko umunyapolitiki Daniel Chapo wo mu ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi ari we watsinze amatora, mu gihe Venancio Mondlane wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ari na we watangije imyigaragambyo yemeza ko ari we watsinze.
Kugeza tariki ya 1 Ukuboza imibare yerekanaga ko kuva muri Mozambique hatangiye imyigaragambyo hari hamaze kwicwa abantu 76 mu gihe ababarirwa muri 240 bari bamaze gukomeretswa nyuma yo kuraswa. Imibare yagaragazaga kandi ko abarenga 3,000 bari bamaze gutabwa muri yombi.
Guhera kuri uyu wa Kane muri Mozambique hateganyijwe icyiciro cya Kane cy’imyigaragambyo ikomeye igomba kumara icyumweru. Ni imyigaragambyo yahamagajwe na Mondlane wasabye abamushyigikiye kwigabiza ibice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko bagafunga imihanda itandukanye ikoreshwa n’abantu benshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *