skol
fortebet

Abagore b’abasirikari ba Kongo bakoze imyigaragambyo nyuma yo kwirukanwa mu mazu I Goma

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abagore b’abasirikare n’abapolisi batuye mu kigo cya gisirikare cya Munzenze mu mujyi wa Goma bahawe amasaha 24 yo kuba bavuye mu mazu yabo.

Sponsored Ad

Ibi byabateye kwigaragambya kuri uyu wa gatanu imbere y’ibiro bya guverineri aho basabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kimwe n’abandi baturage.

Ikigo cya gisirikare cya Munzenze giherereye mu mujyi wa Goma muri Komine ya Karisimbi, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ni hafi ya gereza nkuru y’intara ya Kivu ya ruguru izwi nka Munzenze; ku muhanda mugari uva mu mujyi rwagati werekeza muri teritware ya Nyiragongo, ugakomereza Rutshuru.

Iki kigo gicumbikiye abagore n’abana b’abasirikare kuva mu mwaka wa 1998. Umubare munini wabo ni abo abagabo babo baguye ku rugamba, ndetse n’abana bavuka ku mubyeyi umwe cyangwa bombi w’umusirikare cyangwa umupolisi.

Ubuyobozi bwa Komite y’iki kigo bwabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko aya macumbi bayahawe na leta mu rwego rwo kurinda abagore cyangwa abana b’abasirikare kwandagara.

Ariko ngo ntabwo bashyiriweho ibyagombwa byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo buri wese akoresha inzira ye mu gushaka ibitunga umuryango.

Iyo ugeze muri iki kigo usanga hakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Abagore bamwe bacuruza imyenda, abandi ibyo kurya, abana b’abahungu usanga bafite amazu bogosha, n’akandi kazi gatandukanye ushobora kubona ukihagera.

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru, bwabahaye amasaha 24 yo kuba bose bavuye muri iki kigo buvuga ko hagiye gukorerwamo ibindi bikorwa bya leta.

Ibi byakozwe nta gihe gihagije iyi miryango ihawe cyo kuba yashaka ahandi berekeza yewe n’ubuyobozi budafite aho bubatuza.

Ahagana saa yine za mugitondo nibwo abarenga 270 muri abo bagore basesekaye imbere y’ibiro bya guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru biri muri karitsiye ya Himbi muri komine ya Goma.

Abashinzwe umutekano babagendaga i ruhande kugira batagira ibyo bangiza dore ko ku masura wabonaga buzuye uburakari.

Imbere y’ibiro bya guverineri, mu myambaro yiganjemo umukara, n’ibiti byitwaye nk’imbunda, aba bavugaga ko batumva impamvu ubuyobozi bubakura mu mazu yabo.

Madamu LukongeKkahimbukani ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 47 nawe waje muri iyi myigaragambyo.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu umugabo we w’umusirikare ari ku rugamba ariko we n’abana be bakaba babayeho nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa