skol
fortebet

Abajihadiste Bishe Abasivile bagera kuri 34 muri Burkina Faso

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakekwaho kuba mu byihebe by’abajihadiste bishe abantu bagera kuri 34 mu bitero bagabye mu majyaruguru ya Burkina Faso mu mpera z’iki cyumweru dusoje .

Sponsored Ad

Abakekwaho kuba mu byihebe by’abajihadiste bishe abantu bagera kuri 34 mu bitero bagabye mu majyaruguru ya Burkina Faso mu mpera z’iki cyumweru dusoje .

Guverineri w’intara ya Kossi, Babo Pierre Bassinga, kuri uyu wambere yatangaje ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu , hishwe abantu 22, barimo n’abana, mw’ijoro ryo ku kucyumweru.

Ayandi makuru yavuye mu bashinzwe umutekano mu majyaruguru ya Burkina Faso, yavuze ko abandi bantu 12 bishwe kuwa gatandatu mu kirwa cya Namissiguima giherereye mu ntara ya Yatenga.

Burkina Faso, iri mu bibazo by’umutekano muke watewe n’imitwe y’abajihadiste yaje iva mu gihugu cya Mali baturanye mu 2015.

Ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda na ISIS, bumaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi hamwe n’abarenga miriyoni 1.9 bataye ingo zabo.

Ibice birenga 40 kw’ijana by’igihugu bigenzurwa n’iyo mitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa