skol
fortebet

Abakinnyi 2 ba Manchester United baheruka gukozanyaho bamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo muri Manchester United hasohotse amakuru avuga ko hari abakinnyi babiri bakozanyijeho mu myitozo ariko byaje kurangira bamenyekanye amazina.
Abo bakinnyi bakozanyijeho mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi kuri Carrington,ni myugariro Alex Telles n’umwana muto Hannibal Mejbri ukina hagati.
IkinyamakuruThe Sun nicyo cyatangaje bwa mbere ko aba bakinnyi bombi batandukanyijwe mu buryo butangaje nyuma y’imyitozo,ubwo bari bakozanyijeho.
Intonganya zikaze hagati yaba bagabo (...)

Intonganya zikaze hagati yaba bagabo bombi zabaye mu minsi yakurikiye gutsindwa biteye isoni ibitego 4-0 na Brighton ku ya 7 Gicurasi.

Ralf Rangnick yahatiwe guhagarika imyitozo imburagihe kubera uku gushwana kwatangiye hagati y’aba bombi.

Hannibal, ufite imyaka 19, yashyizwe mu ikipe ya mbere inshuro nyinshi muri 2022 nyuma yo kwitwara neza mu batarengeje imyaka 23.

Hannibal yatangiye gukinira United mu mukino wa nyuma wa shampiyona ishize batsindwa na Crystal Palace igitego 1-0, ariko byabaye ngombwa ko ategereza gutsindwa ibitego 4-0 i Anfield ku ya 19 Mata kugira ngo akine bwa mbere mu ikipe nkuru.

Telles yasinyiye Porto muri 2020, Telles yahawe umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino kuko yakinnye imikino 21 ya Premier League ugereranije na 6 yagaragayemo mu mwaka we wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa