skol

Abakozi ba UN bafatiwe ku mupaka bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Abakozi batatu b’Umuryango w’Abibumbye batawe muri yombi bakekwaho gushaka kunyuza magendu y’ikiyobyabwenge cya Cocaine ku mupaka wa Yorodani ijyanwa muri Israel, aho bari bayigize amazi babeshya ko ari umubavu wo kwitera .

Abakekwa, bakorera Umuryango w’Abibumbye muri Syria, bafatiwe ku Cyumweru hafi ya Beit She’an ubwo bageragezaga kwinjira muri Israel banyuze ku mupaka wa Yorodani nk’uko Times of Israel yabyanditse.

Abagenzuzi babonye ibyo bakeka ko ari kokayine yashongeshejwe mu bikoresho byo gukora imibavu abakozi ba Loni bivugwa ko bagerageje kwinjiza mu gihugu.

Abacuruza magendu bakunze gushongesha cocaine mu buryo bw’amazi bakayihisha mu bikoresho nk’amacupa y’inzoga za likeri cyangwa y’imibavu, hanyuma bakongera bakayihindura ifu bageze aho berekeza.

Imbwa ishinzwe kureha ibiyobyabwenge ni yo yafashije kuvumbura cocaine ivugwa ku Cyumweru. Ingabo za Israel zikaba zimaze kuburizamo magendu 30 z’ibiyobyabwenge kugeza ubu muri uyu mwaka mu gihe ikoreshwa rya cocaine ryiyongera muri iki gihugu.

Abakozi batatu ba Loni ntibatangajwe, ariko bakorera ku mupaka wa Syria na Israel nk’uko abayobozi ba Israel babitangaza.

Abakozi ba Loni ku Isi hose bakunze kuvugwa mu byaha birimo gufata ku ngufu ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge. Uwahoze ari umukozi wa Loni mu mwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera guha ibiyobyabwenge no gusambanya byibuze abagore 13 muri Amerika na Irak.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa