skol
fortebet

Abana batatu bishwe n’intare mu majyaruguru ya Tanzania

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Intare zishize abana batatu bari bagiye gushaka amatungo yabuze muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania, nk’uko biri mu itangazo rya polisi ryo kuwa kane.
Abo bana - bari hagati y’imyaka icyenda na 11 - bari bakiva ku ishuri maze bajya gushaka amatungo yari yabuze, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Justine Masejo umukuru wa polisi ya Arusha.
Yagize ati: "Nibwo intare zabafashe zica batatu zikomeretsa umwe."
Yongeraho ati: "Ndasaba imiryango y’aborozi ituriye (...)

Sponsored Ad

Intare zishize abana batatu bari bagiye gushaka amatungo yabuze muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania, nk’uko biri mu itangazo rya polisi ryo kuwa kane.

Abo bana - bari hagati y’imyaka icyenda na 11 - bari bakiva ku ishuri maze bajya gushaka amatungo yari yabuze, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Justine Masejo umukuru wa polisi ya Arusha.

Yagize ati: "Nibwo intare zabafashe zica batatu zikomeretsa umwe."

Yongeraho ati: "Ndasaba imiryango y’aborozi ituriye ibyanya by’inyamaswa kwirinda inyamaswa z’inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n’imiryango yabo."

Ngorongoro, n’ibindi byanya by’inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye aba-Maasai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.

Havuzwe kenshi aho abantu n’inyamaswa bagiye basagarirana, nk’uko AFP ibivuga.

Byabaye ngombwa ko intare 36 zivanwa muri parike ya Serengeti nayo iri mu majyaruguru ya Tanzania, nyuma y’uko zisagariye abantu n’amatungo yabo kenshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa