Abantu 22 Baguye mu Bitero Isirayeli Yagabye mu Ntara ya Gaza
Yanditswe: Sunday 27, Oct 2024

Abategetsi bo muri Palestina batangaje ko ibitero Isirayeli yagabye mu majyaruguru ya Gaza byahitanye abantu 22 biganjemo abagore n’abana.
Ministeri y’ubuzima muri Gaza iravuga ko abagore cumi n’umwe n’abana babiri bari mu baguye muri icyo gitero cyagabwe mu mujyi wa Beit Lahiya. Iravuga ko abagera kuri 15 bakomeretse kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Igisirikare cya Isirayeli cyo cyavuze ko ibitero cyagabye byari bigamije abarwanyi bari bihishe mu nzu iri muri uwo mujyi wa Beit Lahiya kandi cyafashe ingamba zo kwirinda gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
Iki kibaye icyumweru cya gatatu Isirayeli igaba ibitero umusubizo mu majyaruguru y’iyi ntara. Abakozi batanga imfashanyo bavuze ko ibi bitero byateye akaga gakomeye ku bahatuye.
Ahandi, abaganga bo ku ruhande rwa Isirayeli batangaje ko mu mujyi wa Tel Aviv igikamyo cy’injiye aho abagenze bategera bisi gigikomeretsa abantu 35
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *