skol
fortebet

Abantu 47 bashyinguwe burundu n’umusozi ari bazima

Yanditswe: Monday 22, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko byibuze abantu 47 bashyinguwe n’inkangu yibasiye igice cya kure mu misozi yo mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’Ubushinwa.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru by’igihugu Xinhua byatangaje ko abantu babiri byemejwe ko bapfuye nyuma y’inkangu yabaye mu rukerera,mu Ntara ya Zhenxiong, mu ntara ya Yunnan.

Ikinyamakuru cya Leta, CCTV,cyavuze ko ingo zigera kuri 18 zashyinguwe burundu n’inkangu yateye kandi ko abantu barenga 200 ’bimuwe byihutirwa’ muri ako gace.

Abayobozi bahise batangira gukora ubutabazi bwihutirwa burimo abatabazi 200 kimwe n’imashini zo gutaburura abantu.

Icyakora ibikorwa by’ubutabazi bizagorana kubera ubukonje n’urubura rwinshi.

Umunyamakuru wa CCTV wari ahabereye iki kiza, yavuze ko abantu babiri bapfiriye aho hantu guhera saa 1h30 z’umugoroba (05:30 GMT).

Umwe mu baturage baho yabwiye ikinyamakuru cya Leta cya Beijing News News ko yari asinziriye igihe ibiza byabibasiraga kandi ko ibice by’igisenge cye byamuguye ku mutwe.

Undi muturage yabwiye iki kinyamakur ati: ’Icyo gihe natekerezaga ko ari umutingito, ariko nyuma naje kumenya ko ari umusozi waridutse.’

Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru waho yerekanaga abashinzwe ubutabazi bambaye imyenda ya orange hamwe n’ingofero z’akazi.

Andi mashusho yerekanaga abatabazi batoragura ibirundo birebire by’amazu yaguye kugira ngo barebe ko babona abantu.

CCTV yatangaje ko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gutabara abantu.

Xi ’yasabye ko inzego z’ubutabazi zategurwa vuba ... no gushyira imbaraga mu gutabara inkomere bishoboka’.

Yongeyeho ko ’byari ngombwa gufata neza no guhumuriza imiryango y’abapfushije ababo no gutuza neza abantu bababaye’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa