skol
fortebet

Abantu 72 bamaze kugwa mu midugararo yatewe n’ifungwa rya Jacob Zuma

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze gupfa muri Afurika y’epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by’igihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

Sponsored Ad

Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi k’i Soweto.

BBC yafashe amashusho y’umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako yari arimo asahurwa.

Igisirikare ubu cyagabwe ngo gifashe polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, polisi y’Afurika y’epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y’epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y’impera ya politiki y’ivanguramoko ya apartheid.

Hakongejwe imiriro, imihanda minini irafungwa ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu zibitsemo ibicuruzwa zirasahurwa mu mijyi minini n’imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n’ibiribwa by’ibanze mu gihe cya vuba aha - ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Hagati aho, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wamaganye imidugararo muri Afurika y’epfo.

Mu itangazo wasohoye, usubiramo amagambo ya Moussa Faki Mahamat, umukuru w’akanama ka AU, asaba ko "byihuse hasubizwaho iyubahirizwa ry’amategeko, amahoro n’ituze mu gihugu hubahirizwa byuzuye ubutegetsi bugendera ku mategeko".

Bwana Faki yavuze ko niba iyo midugararo idacyemuwe, hari ibyago ko habaho "ingaruka zikomeye" mu gihugu no mu karere giherereyemo.

Umwana byamugendekeye gute?

Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, uwo mwana yasamwe n’imbaga y’abantu bihutiye gufasha abari baheze mu nyubako mu gice gikuru cy’ubucuruzi cy’i Durban, umujyi ukora ku mazi magari wo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Abantu barimo basahura mu maduka ari mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako iri ku muhanda Smith Street ni bo bari bakongeje uwo muriro wakwirakwiriye n’ahandi, ukagera no ku baba mu gice cyo hejuru cy’iyo nyubako.

Umunyamakuru wa BBC Nomsa Maseko avuga ko nyuma yuko abantu basamye uwo mwana, abanyuraga aho hantu n’abaturanyi bihutiye gushakisha inzego ngo bafashe guhunga abandi bahatuye, barimo n’abana.

Nyina w’uwo mwana yaje kongera guhura n’umwana we, ariko yari afite imbamutima nyinshi kuburyo bitamukundiye kugira icyo atangaza. Inzego za leta zishinzwe ubutabazi zahageze hashize iminota hafi 20 zifasha kuzimya imiriro.

Hangiritse ibingana iki?
Amaguriro manini arenga 200 yari yamaze gusahurwa kugeza ku wa mbere nyuma ya saa sita z’amanywa, nkuko ibiro ntaramakuru Bloomberg byabibwiwe na Busisiwe Mavuso, ukuriye urwego rw’ubucuruzi rw’Afurika y’epfo.

Ahantu henshi hacururizwa mu gace ka Soweto - kahoze gatuwemo na Nelson Mandela - hasahuwe haranangizwa burundu, ibyuma by’amabanki bya ATM byinjirwamo, resitora, amaduka agurisha inzoga n’acuruza imyenda birangizwa.

Abasirikare barimo gukorana na polisi bashoboye gufata bamwe mu bakora iyi midugararo. Ariko inzego zishinzwe umutekano zikomeje kurutwa cyane umubare.

Mu ntara ya KwaZulu-Natal - aho amatungo na yo yibwe - imidugararo irakomeje, imodoka z’imbangukiragutabara (ambulances) zibasirwa mu duce tumwe n’abakora iyo midugararo, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru TimesLive rwo muri Afurika y’epfo.

Videwo igaragaza ahabikwa amaraso ahabwa abarwayi hasahurwa mu mujyi wa Durban, ubwo Bwana Ramaphosa yagezaga ijambo ku gihugu ku wa mbere nijoro.

Ni iki cyihishe inyuma y’iyi midugararo?

Intandaro yabaye ifungwa rya Zuma mu cyumweru gishize, abamushyigikiye bafunga imihanda minini - imijyana y’ubukungu bw’igihugu - mu gihe basabaga ko intwari yabo muri politiki ifungurwa.

Amikoro macyeya no kubura akazi - biri ku kigero kitari cyarigeze kibaho cya 32.6% mu bakora ndetse biri no hejuru kurushaho ku kigero cya 46.3% mu rubyiruko - bibonwa nk’ibisasu byari guturika igihe icyo ari cyose ubu byamaze guturika.

Abanya-Afurika y’epfo benshi bababajwe n’imidugararo yageze ahiganje abashyigikiye Zuma mu ntara ya KwaZulu-Natal no mu ntara ya Gauteng hakorerwa ibikorwa byinshi byo mu rwego rw’ubukungu.

Kandi benshi babona ko uwamusimbuye ku butegetsi, Perezida Cyril Ramaphosa, yananiwe gutanga ubuyobozi buhamye - haba ku gucubya uburakari bwatewe n’ifungwa rya Zuma cyangwa kongera kwizeza Abanya-Afurika y’epfo ko bazagira umutekano.

Bwana Ramaphosa yashinjwe kugaba abasirikare akererewe - kandi yohereza abasirikare 2,500 gusa, ugereranyije n’abasirikare 70,000 yagabye mu mwaka ushize ngo bafashe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya guma mu rugo mu gihugu hose mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.

Ariko kohereza abo basirikare ntabwo bivugwaho rumwe - ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Economic Freedom Fighters (EFF) ryamaganye uko kubohereza, rivuga ko umuti w’ikibazo uri "mu nzira ya politiki no kuganira n’abaturage bacu".

Benshi batuye mu turere twibasiwe n’imidugararo bagumye mu ngo, kandi bamwe muri bo bashinze ibyo ibitangazamakuru byo mu gihugu byise "imitwe y’ubwirinzi" mu kurinda aho batuye n’ibikorwa by’ubucuruzi byabo, mu gihe ubusahuzi no gutwika bikomeje.

Nta gushidikanya ko iyi midugararo ari yo ngorane ya mbere ikomeye yo mu rwego rw’umutekano Bwana Ramaphosa ahuye na yo kuva yagera ku butegetsi mu 2018 amaze gukuraho Zuma. Iyi midugararo yitezweho guhuhura ibibazo mu bukungu, bwamaze gushegeshwa n’icyorezo, bitewe n’ikigero cy’ibyangijwe.

Kuki Zuma afunze?

Mu kwezi gushize yahamwe no gusuzugura urukiko nyuma yuko atitabiriye iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 79, uhakana kurya ruswa, yakatiwe gufungwa amezi 15. Yishyikirije polisi ku wa gatatu ushize nijoro.

Afite icyizere ko iki gifungo cyakurwaho cyangwa kikagabanywa n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ariko inzobere mu mategeko zivuga ko amahirwe yuko ibyo byabaho ari macyeya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa