skol
fortebet

Abanya Palestine 6 bacitse gereza ikomeye yo muri Israeli mu buryo busa neza n’ubwo muri Prison Break

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Isiraheli iri guhigisha uruhindu abanya Palestina 6 bacitse gereza ya Gilboa banyuze mu buvumo bwayo,mu rwego rwo gutoroka igifungo cya burundu bari barakatiwe.

Sponsored Ad

Aba banyapalestine batandatu barimo Komanda Fatah,Zakaria Zubeidi.batorotse gereza bari bafungiyemo mu gihugu cya Isiraheli,aho bacukuye umwobo bagacamo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Ubuyobozi bwa Gereza bwatangaje ko mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera kw’isaha ngengamasaha GMT Aribwo hunvikanye inzogera mpuruza aho bivugwa ko hari abantu bari babonywe hafi na gereza ya Gilboa ahafungiye amajana y’abanyapalestine.

Umuvugizi wa Polisi,Eli Levy yagize ati "Mu ijoro twabwiwe ko hari imfungwa zibonetse mu mirima duhita tuvumbura ko hari imfungwa 6 zatorotse mu twumba zari zifungiwemo."

Izi mfungwa zahise zitangira guhigwa bukware aho urwego rushinzwe umutekano rwa Isirayeheli,Shin Bet,abarinda umupaka ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zose harimo na Special Forces batangiye guhiga bikomeye izi mfungwa aho ahantu 200 hirya no hino mu gihugu hashyizwe bariyeri kugira ngo hfatwe izi mfungwa.

Inzego zishinzwe umutekano kandi ziri gukoresha imbwa n’indege mu kwihutisha gahunda yo gufata izi mfungwa zitarambuka ngo zijye iwabo.

Izi mfungwa zabanaga mu kumba ari nayo mpamvu byazoroheye gucukura mu gihe kingana n’ukwezi bakoresheje ikiyiko gityaye bahishaga inyuma y’igikuta.

Walla ivuga ko umurinzi wari ku munara yari yasinziye ubwo izi mfungwa zageraga aho areba hanyuma zigeze hanze zihita zihindura imyenda zinjira imodoka yari izitegereje hanyuma zinahabwa imbunda.

Minisitiri w’Intebe,Naftali Bennett yabwiye Minisitiri w’umutekano mu gihugu Omer Bar-Lev ko iki kibazo gikomeye cyane ko buri rwego rushinzwe umutekano rugomba kucyinjiramo.

Uretse uriya Zubeidi,abandi bacitse barimo Munadil Nafayat, Iham Kahamji, Yaquob Qadiri n’abavandimwe 2 Mahmoud na Mohammed al-Arida.Aba bose babarizwaga mu mutwe wa Palestinian Islamic Jihad (PIJ).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa