skol
fortebet

Abanyaburayi bahawe umuburo ubasabwe kubika iby’ibanze byamara iminsi itatu

Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage b’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basabwe kubika ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi byangombwa bashobora gukoresha mu gihe cy’intambara, mu rwego rwo kwitegura kugira ngo batazatungurwa.

Ibi byasabwe na Hadja Lahbib, Komiseri muri EU ushinzwe Imyiteguro y’Ibihe Bidasanzwe, wavuze ko u Burayi bufite ibyago bikomeye byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ashimangira ko mu gihe intambara yagera mu bindi bihugu, abaturage bakwiriye kwitegura, bakabika ibintu by’ingenzi byabamaza amasaha 72.

Ati "Turi gusaba ibihugu binyamuryango: amasaha 72 yo kubika ibikenewe byose niyo ahagije."

Muri video uyu muyobozi yerekanye igaragaza ibyo abaturage bashobora kubika, harimo ibiribwa, ibinyobwa byiganjemo amazi, imiti, amafaranga afatika, ibyangombwa, icyuma n’ibindi bitandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko iki cyemezo kitagamije gutera abantu ubwoba, ati "turashaka ko abantu bitegura, ntibagire ubwoba. Kwitegura ntabwo ari ugutera ubwoba, ni ikintu cy’ingenzi bijyanye n’ibihe bidasanzwe turimo."

Ibihugu birimo u Budage bimaze iminsi byarashyizeho uburyo bwo kuburira abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo bashobora kumenya ko hagiye kuba ikintu kidasanzwe nk’intambara maze bagateganya uburyo babika ibyo bakeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa