Abanye Congo bongeye gukora imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda
Yanditswe: Monday 31, Oct 2022
Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri iki Cyumweru ikomeza kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022,yari yiganjemo urubyiruko ndetse yabereye mu bice binyuranye mu Mujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda si mishya, kuko no muri Gicurasi uyu mwaka yari yabaye ubwo ibibazo hagati ya Congo Kinshasa n’u (…)
Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri iki Cyumweru ikomeza kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022,yari yiganjemo urubyiruko ndetse yabereye mu bice binyuranye mu Mujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda si mishya, kuko no muri Gicurasi uyu mwaka yari yabaye ubwo ibibazo hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda byari bigitangira.
Nyuma y’uko umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi wongeye kuzamuka, Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma, bongeye kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda.
Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bavuga ko barambiwe kuba u Rwanda rukomeje kuba nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano mucye byabaye urudaca mu Gihugu cyabo mu gihe bizwi ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya Gihugu.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko n’ubwo nta gikuba cyacitse ariko mu by’ukuri umubano w’impande zombi utifashe neza mu buryo bugaragara.
Ati “Ni ikintu uwo ariwe wese yaba guverinoma cyangwa umuturage w’u Rwanda atakwishimira. Ntabwo wakumva ko abantu barimo bagana mu nzira y’uko umubano ugenda utokora ngo ubyishimire.”
Yakomeje agira ati “Bakwiye kumva ko umubano urimo igitotsi, ibyo nta kubica ku ruhande ariko nta byacitse. Ariko no kugira ngo iyo byacitse itatugeraho kubera ko amagambo abayobozi hariya bavuga agira ingaruka mu baturage babo, ubushize bavuze ibyo gufunga gusa RwandAir n’amasezerano y’ubutwererane, hapfamo umupolisi baje begera u Rwanda.”
Mukuralinda yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri RDC cyangwa abanyeshuri bigayo kwigengesera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *