skol
fortebet

Abaperezida ba EAC basabye M23 kuva mu duce yafashe vuba na bwangu

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yafashe imyanzuro itandukanye irimo uvuga ko inyeshyamba za M23 zigomba kuva mu duce zafashe vuba.
Iyi nama yabereye i Luanda kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022,yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, João Manuel Gonçalves Lourenço.
Yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa (...)

Sponsored Ad

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yafashe imyanzuro itandukanye irimo uvuga ko inyeshyamba za M23 zigomba kuva mu duce zafashe vuba.

Iyi nama yabereye i Luanda kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022,yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, João Manuel Gonçalves Lourenço.

Yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Perezida wa Repubulikaya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi.

U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr Vincent Viruta.

Hari kandi Michelle Ndiaye intumwa yihariye ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe akaba n’umuyobozi w’ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC n’abandi.

Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje intwaro zikomeye ziyibashishwa kugira imbaraga ku ngabo za leta ya RDC.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

Basabye ko imyanzuro y’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye ku wa 21 Mata n’iyo ku wa 20 Kamena (i Nairobi) yubahirizwa hamwe n’ ngengabihe y’ibikorwa yemerejwe i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022; imyanzuro y’inama idasanzwe y’abagaba b’ingabo ba EAC yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.

Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’inyeshyamba bigomba gusubukurwa kimwe n’ibihuza RDC n’u Rwanda kugira ngo umubano mu bya dipolomasi wongere kugarurwa kimwe n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibitekerezo

  • Bariya bana kubasubiza mu birunga koko?
    Imbeho we, imvura, inzara, .... Hanyuma ibiganiro bizamara imyaka nimyaniko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa