
Abapolisi basaga 2 100 n’abasirikare 890 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biyunze ku mutwe wa M23.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu, aho uwo mutwe wafashe mu cyumweru gishize, ukaba ari umujyi uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo ya RDC.
Ibyo bibaye nyuma y’iminsi itanu abasirikare babarirwa mu magana na bo biyemeje kwihuza n’umutwe wa M23 ubwo wari umaze kwigarurira umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara y’Amajyaruguru, mu mpera za Mutarama 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa AFC/M23, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahamije ayo makuru.
Ati: “Kuri ubu mu mujyi wa Bukavu, abapolisi barenga 2 100 b’Ishami rya Polisi y’Igihugu ya Congo ndetse n’abasirikare 890 ba FARDC bari mu bwisanzure, n’icyemezo cyabo cyo kwinjira mu muryango wacu.
Turashimira ubutwari n’ubwitange by’aba bavandimwe bacu mu kurengera impamvu nyamukuru yacu yo ‘kubana mu mahoro’ no guteza imbere imibereho ya Congo mu buryo bwa kimuntu.”
Kuva muri Mutarama, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zakomeje kugira ibihombo bikomeye mu ntambara zirwana n’inyeshyamba za AFC/M23.
Ubufatanye bwa FARDC burimo abacanshuro b’Abanyaburayi amagana, imitwe y’inyeshyamba z’Abajenosideri ya FDLR, imitwe ishingiye ku moko y’Abanyekongo yiswe Wazalendo, ingabo z’u Burundi, ingabo ziyobowe n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziyobowe n’iza Afurika y’Epfo, ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) bose barwanya M23.
FDLR ni umutwe w’iterabwoba ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinzwe n’abasize bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutwe ugamije kugaruka mu Rwanda ku ngufu za gisirikare no gukomeza umugambi wa Jenoside.
Nyuma y’imirwano ikomeye yatewe n’uko ingabo za FARDC n’abazifasha zakomeje kurenga ku masezerano y’agahenge yari yarashyizweho mbere, ku wa 27 Mutarama, inyeshyamba zafashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zihita zigira vuba kugira ngo zigarure umutekano no gusubiza ibintu ibintu mu buryo.
Ubwo umutekano wagendaga urushaho kuba mubi muri Kivu y’Amajyepfo, hagiye hagaragara inkuru z’ihohoterwa, ubusahuzi, n’ubugizi bwa nabi bwakorwaga abanyekongo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bukorwa n’ingabo za Leta.
Inyeshyamba za M23 zahise zihagare, maze zibanza gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu, mbere yo kwerekeza mu majyepfo gufata umurwa mukuru wa Bukavu, ku wa 15 Gashyantare.
Mbere y’aho, abaturage basabaga M23 ko yahagera vuba kugira ngo irengere umujyi wose.
Magingo aya abaturage batuye mu bice biri mu maboko y’inyeshyamba mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo barishimira ko ingabo za Leta ya Congo zitagihungabanya umutekano wabo.
Ku wa Gatanu, Akanama k’Umutekano ka Loni katoye ku buryo busesuye umwanzuro wamagana ibitero bikomeje gukorwa na AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo. Ariko ntikigeze kavuga ku kibazo nyamukuru cya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR, cyane cyane ko bakomeje ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wabo wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.
U Rwanda rwakomeje gusobanura ko ubukana bw’ivanguramoko ririmo n’urugomo mu karere burushaho gukaza umurego, cyane cyane harimo guhutaza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, ari na yo mpamvu inyeshyamba za M23 zatangiriyeho kera zirwana zihangana n’icyo kibazo.
Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyifasha irimo FDLR, abasirikare b’u Burundi barenga 10 000, abacanshuro b’Abanyaburayi 1 600, n’ingabo za SADC ziyobowe na Afurika y’Epfo, zihanganye na M23 irwanira uburenganzira bwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda bakomeza guhohoterwa, yatangiye mu 2021.
Kugeza ubu, M23 ni igice cy’ihuriro rinini ry’abarwanyi ryitwa Alliance Fleuve Congo (AFC) ryashinzwe mu Ukuboza 2023.
AFC irwanira ubuyobozi bushyira imbere uburenganzira bwa muntu, butanga umutekano ku baturage bose ba Congo, kandi bukemura ibibazo by’ingutu bitera amakimbirane.
Abayobozi bayo biyemeje kurandura ivangura rishingiye ku moko, ruswa, akarengane, n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kuba intandaro y’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *