skol
fortebet

Abarimo umupolisi baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Polisi y’u Rwanda i Goma

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ukujya kwa Polisi y’u Rwanda muri RD Congo,yaguyemo abarimo umupolisi ndetse n’umuturage umwe.
Amakuru avuga ko umupolisi yaguye muri iyi myigaragambyo yaramukiye i Goma ndetse hari n’umuturage w’ahitwa Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo wahasize ubuzima.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ukujya kwa Polisi y’u Rwanda muri RD Congo,yaguyemo abarimo umupolisi ndetse n’umuturage umwe.

Amakuru avuga ko umupolisi yaguye muri iyi myigaragambyo yaramukiye i Goma ndetse hari n’umuturage w’ahitwa Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo wahasize ubuzima.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy’u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n’amabandi yitwaje intwaro.

LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nkiyatereranye iki gihugu ikigabiza abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk’iyagurishijwe.

Bavuga ko Polisi ya RD Congo niy’u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y’u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b’amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa