skol
fortebet

Abarinda inkengero z’amazi ya Arabia Saoudite bishe ikivunge cy’abimukira

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano ku mipaka ya Arabia Saoudite barashinjwa kwica imbaga y’abimukira ku mupaka w’ubu bwami na Yemeni nk’uko raporo nshya yakozwe na Human Rights Watch ibyemeza.

Sponsored Ad

Raporo ivuga ko abantu babarirwa mu magana, abenshi muri bo bakaba ari Abanya- Ethiopia bambuka bava mu gihugu cya Yemeni, cyajahajwe n’intambara, kugira ngo bagere muri Arabia Saoudite, barasiwe mu kivunge baricwa.

Abimukira babwiye BBC ko amaguru yaciwe n’amasasu kandi babonye imirambo yasigaye mu nzira.

Arabia Saoudite mbere yateye utwatsi ibirego by’ubwicanyi bwateguwe.

Raporo ya Human Rights Watch (HRW) yiswe "They Fired On Us Like Rain", ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga " Baturasheho nk’imvura" ikubiyemo ubuhamya bw’amashusho bw’abimukira bavuga ko barashwe ndetse rimwe na rimwe bakaraswaho ibiturika n’abapolisi ba Arabia Saoudite n’abasirikare ku mupaka wa Yemeni uherereye mu majyaruguru na Arabia Saoudite.

Abimukira bavuganye na BBC batandukanye bavuga ko kwambuka nijoro biteye ubwoba aho amatsinda manini y’Abanya-Ethiopia, barimo abagore n’abana benshi, barashweho bageragezaga kwambuka umupaka bashaka akazi mu bwami bukungahaye kuri peteroli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa