skol

Abarundi baratakamba ngo imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifungurwe

Yanditswe: Friday 11, Jul 2025

featured-image

Abarundi by’umwihariko abatuye mu majyaruguru y’u Burundi baratakambira ubuyobozi bwabo kugira ngo bufungure imipaka yose ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda, babone uko bashaka imibereho.

Muri Komini Nyamurenza mu yahoze ari intara ya Ngozi, Bugabira, Ntega na Busoni mu yahoze ari intara ya Kirundo bagaragaza ko ingendo bagiriraga mu Rwanda banyuze mu nzira zo ku butaka zari zibafatiye runini kuko bacuruzanyaga n’Abanyarwanda cyangwa se bakabaha imirimo.

Umucuruzi wo muri Nyamurenza yasobanuye ko mbere y’uko imipaka ifungwa, yajyaga gucuruza inkoko mu Rwanda, agatahana imyenda ya caguwa, akayicuruza iwabo. Ahamya ko imibereho ye yahagaze.

Ati “Twajyaga kugurisha inkoko mu Rwanda, tugatahana imyenda ya caguwa yo kugurisha ku masoko y’iwacu. Imibereho yacu yose yarahagaze.”

Mu mirimo Abarundi begereye imipaka bajyaga gukora mu Rwanda harimo iy’ubuhinzi ihemberwa ku munsi. Basobanura ko amafaranga bishyurwaga n’Abanyarwanda yari abatunze, cyane ko yari menshi ugereranyije n’ay’iwabo.

Umubyeyi ufite abana batandatu wo muri Busoni yatangaje ko ubuzima abaturiye imipaka babayemo bugoye kubera icyemezo cyafashwe n’ubutegtsi bwabo, kuko no kubaho bisaba kwizirika umukanda.

Yagize ati “Ntacyo dufite. Hari ubwo abana bacu barya rimwe ku munsi. Ntabwo tukizi uko twabaho.”

Abarundi baturiye imipaka ntabwo bumva uko bazira ibyemezo bifatwa n’abanyapolitiki kandi nta ruhare bafite mu mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ibyo babishingiraho basaba ubutegetsi bwabo gufungura imipaka.

Umucuruzi yatakambye, agira ati “Nta ruhare tugira muri politiki. Turashaka gukora kugira ngo tubeho. Nimudufungurire umupaka.”

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Iki kirego rwagiteye utwatsi, rugaragaza ko ari uburyo bwo kwihunza inshingano zo gukemura amakimbirane ari imbere mu gihugu.

Muri Werurwe 2025, intumwa z’ibi bihugu zahuriye mu biganiro kugira ngo zikemure aya makimbirane. Mu gihe hari icyizere ko umubano ushobora kuba mwiza vuba, Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu gihe u Rwanda rutarashyikiriza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, imipaka itazafungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa