skol
fortebet

Abasirikare 4 baguye mu mirwano yahanganishije RDF, FADM n’ibyihebe

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko abasirikare bacyo bane baguye mu mirwano cyo n’ingabo z’u Rwanda baheruka gusakiraniramo n’ibyihebe.

Sponsored Ad

Ni imirwano yabereye mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado, ku wa 25 Nzeri 2024.

Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig Gen Omar Saranga, yabwiye Televiziyo y’igihugu cya Mozambique (TVM) ko iyo mirwano yiciwemo abasirikare bane ba FADM, ndetse ko igisirikare cya Mozambique gikomeje kugorwa cyane no kwambura ibyihebe agace ka Mucojo.

Amakuru aturuka muri iki gisirikare avuga ko ibyihebe bya Ansar Al-Sunna byigabanyije mu dutsiko duto kandi dutatanye, ikaba imwe mu mbogamizi ingabo zihanganye na byo zikomeje guhura na zo.

Indi mbogamizi ngo ni uko byateze ibiturika mu marembo yinjira i Mucojo uva i Macomia.

Usibye abasirikare ba Leta ya Mozambique baguye mu mirwano yo ku wa 25 Nzeri, Gen Saranga yatangaje ko hari n’ibyihebe 10 byayiciwemo; ibindi bine bifatwa mpiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa