skol

Abasirikare ba Ukraine babwiwe kuva muri Severodonetsk

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022

Abasirikare ba Ukraine bari mu mujyi wa Severodonetsk mu burasirazuba babwiwe kuhava, nkuko bivugwa n’umutegetsi mukuru wo muri ako karere.

Uyu mujyi ni wo urimo kwibandwaho n’Uburusiya mu gitero cyabwo kuri Ukraine, mu gihe bugerageza gufata ibice binini by’uburasirazuba bwa Ukraine.

Serhiy Haidai, Guverineri w’akarere ka Luhansk, yagize ati: "Kuguma mu birindiro bimaze amezi biraswaho ubudahwema [ubutaruhuka] ntibyumvikana".

Abasirikare b’Uburusiya bateye intambwe mu minsi ya vuba aha ishize ndetse bagose hafi uyu mujyi wose, n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Haidai yabwiye televiziyo ya Ukraine ati: "Bakiriye amategeko yo gusubira inyuma bakajya mu birindiro bishya... kandi aho ni ho bazakomereza ibikorwa byabo".

Yagize ati: "Nta mpamvu yo kuguma mu birindiro byashenywe mu gihe cy’amezi menshi, ari ukugira ngo uhagume gusa".

Haidai yongeyeho ko ibikorwa-remezo byo muri uyu mujyi byashenywe burundu, ndetse ko ku kigero kirenga 90% cy’inzu zose zashweho, 80% muri zo zikaba zarangiritse bikomeye

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine - cyatangiye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka - kimaze ibyumweru byinshi kirimo kwibanda kuri Severodonetsk n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Iyi mijyi ni yo ya nyuma isigayemo ibirindiro by’abasirikare ba Ukraine mu karere ka Luhansk, kamwe mu turere tubiri tugize akarere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ibitari ukuri ko abavuga Ikirusiya bo muri Donbas bakorewe jenoside - imwe mu mpamvu z’ingenzi atanga zatumye atera Ukraine.

Ku wa kane, abasirikare b’Uburusiya bafashe ubundi butaka mu majyepfo ya Severodonetsk na Lysychansk, bituma habaho kugira ubwoba ko abasirikare ba Ukraine vuba aha bazagoterwa muri ako gace.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

MONUSCO yashinje M23 kurasa ibisasu mu kigo cyayo

ONU ivuga ko inyeshyamba zarashe ibisasu bitatu bya rokete mu kigo cyayo mu...
1 July 2022 0

Perezida Biden yijeje RDC kuyifasha mu bijyanye n’Umutekano wayo wadogejwe...

Perezida wa US,Joe Biden abinyujije mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika...
1 July 2022 0

"M23 ifite intwaro ziruta iz’ingabo za Kongo na MONUSCO"-Uhagarariye RDC...

Uhagarariye Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo [RDC] mu muryango...
30 June 2022 1

Ingabo za l’ ONU (MINUSMA) muri Mali Zongewe undi Mwaka

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kemeye kongera undi umwaka wose...
30 June 2022 0

M23 yanyomoje FARDC yigambye ibyo itagezeho inemeza ko yafashe n’ikibuga...

Umutwe wa M23 watangaje ko wirukanye FARDC mu duce twa Nkokwe, Rwankuba,...
30 June 2022 0

MONUSCO yashinje M23 kugira intwaro zihambaye no kubangamira...

Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga...
30 June 2022 0