Abasirikare ba Ukraine bari mu Burusiya basabwe kuhizirika bagategereza Trump nu bananiwe
Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2024

Nyuma y’amezi hafi ane ingabo za Ukraine zigabye igitero gitunguranye mu karere ka Kursk ko mu Burusiya, ubutumwa bwo kuri telefone bw’abasirikare barimo kurwanayo bugaragaza ishusho idatanga icyizere y’urugamba badasobanukiwe neza ndetse bafite ubwoba ko bashobora kuba barimo gutsindwa.
Imvugo yabo irihebye, ndetse irimo uburakari.
"Ibintu birimo kuzamba umunsi ku munsi."
"Nta ntego tubona. Ubutaka bwacu ntiburi hano."
Tumaze igihe twohererezanya ubutumwa, ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram, n’abasirikare benshi barimo kurwana i Kursk, umwe muri bo aherutse kuhava. Twemeye ko nta n’umwe muri bo tuvuga umwirondoro we.
Mu mazina ari muri iyi nkuru, nta na rimwe ry’ukuri kuri aba basirikare.
Bavuga ku bihe bibi by’ikirere no kubura ibitotsi mu buryo bw’akarande kubera ko Uburusiya bubamishaho ibisasu mu buryo buhoraho, harimo n’ikoreshwa ry’ibisasu biteye ubwoba bipima ibiro 3,000 byo mu bwoko bwa ’glide bombs’ biyoborwa cyangwa bikiyobora.
Barimo no gusubira inyuma kuko ingabo z’Uburusiya zigenda zisubiza ubutaka buhoro buhoro.
Ku itariki ya 26 Ugushyingo (11), Pavlo yanditse ati: "Uku kuntu bimeze bizakomeza.
"Ni ikibazo cy’igihe gusa [bakahisubiza]."
Pavlo yavuze ku munaniro mwinshi cyane bafite, kuba ingabo zidahinduranywa no kuba haraje imitwe y’ingabo, igizwe ahanini n’abasirikare bashaje, bakuwe ku zindi ngamba (urugamba) ndetse bagize igihe gito cyangwa ntibakibone na busa cyo kuruhuka hagati aho.
Kumva abasirikare binuba – ku bijyanye n’abakuru b’ingabo babayoboye, ku mategeko no ku bikoresho bidahagije – ni ibisanzwe. Ni ko abasirikare babigenza akenshi mu bihe bigoye.
Mu gihe barimo kotswa igitutu cyinshi cyane ndetse n’igihe cy’ubukonje bwinshi kikaba kigeze, byaba bitangaje kubumvana ishyaka ryinshi.
Ariko ubutumwa twakiriye hafi ya bwose burimo kwiheba, byumvikanisha ko kugira umurava ari ikibazo.
Bamwe bibajije niba imwe mu ntego zo mu ntangiriro z’iki gitero – gutuma Uburusiya bwimura abasirikare babwo bari ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa Ukraine bakajya kurwana i Kursk – hari icyo yatanze.
Bavuze ko amategeko bahabwa ubu ari ayo kwizirika (kwihambira) kuri aka gace gato k’ubutaka bw’Uburusiya kugeza Perezida mushya w’Amerika, ufite igenamigambi rishya, ageze mu biro bya White House (bya perezida w’Amerika) mu mpera ya Mutarama (1) mu mwaka utaha.
Pavlo yagize ati: "Umurimo w’ingenzi dufite ni ukugumana ubutaka bunini cyane bushoboka kugeza ku irahira rya Trump n’intangiriro y’ibiganiro.
"Kugira ngo bibe ingurane y’ikintu runaka nyuma yaho. Nta muntu n’umwe ukizi."
Ahagana mu mpera y’Ugushyingo uyu mwaka, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagaragaje ko impande zombi zirimo kuzirikana ku ihinduka ry’ubutegetsi muri Amerika.
Yagize ati: "Ndabizi neza ko [Putin] ashaka kutwirukanayo bitarenze ku itariki ya 20 Mutarama [itariki y’irahira rya perezida w’Amerika].
"Ni ingenzi cyane kuri we kugaragaza ko ibintu arimo kubigenzura. Ariko ntarimo kugenzura uko ibintu bimeze."
Mu muhate wo gufasha Ukraine kuburizamo ibitero byo kuyigarukana (kuyisubiza inyuma) mu karere ka Kursk, Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa byose byemereye Ukraine gukoresha intwaro zirasa kure byayihaye, mu kurasa imbere mu Burusiya.
Ntibigaragara ko ibyo hari ikintu kinini byakoze cyo kubongerera ishyaka.
Pavlo yagize ati: "Nta muntu n’umwe wicara mu mungoti ukonje agasengera za misile.
"Tuba ndetse tukarwanira hano kandi muri aka kanya. Kandi misile zigurukira ahandi hantu."
Misile zo mu bwoko bwa ATACMS Ukraine yahawe n’Amerika hamwe na misile zo mu bwoko bwa Shadow yahawe n’Ubufaransa n’Ubwongereza, zishobora kuba zarashegeshe cyane ibigo bya kure bitegurirwamo urugamba no mu bubiko bw’intwaro, ariko ibyo bisa nkaho biri kure ku basirikare bugarijwe bari ku mirongo y’imbere yo ku rugamba.
Myroslav yagize ati: "Ntituvuga ibya za misile. Mu myobo yo kwihishamo tuvuga iby’umuryango no guhinduranywa. [Tuvuga] Ku bintu byoroheje."
Ukraine ivuga ko gutera intambwe kugenda gahoro ndetse gukaze kw’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, kugaragaza ko ari ngombwa kwizirika kuri Kursk.
Mu Kwakira (10) kwonyine muri uyu mwaka, Uburusiya bwashoboye gufata ubuso bwa kilometero kare zigereranywa ko zigera kuri 500 z’ubutaka bwa Ukraine. Ni bwo butaka bwa mbere bunini cyane Uburusiya bwari bufashe kuva bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Ni mu gihe Ukraine yo yamaze gutakaza 40% by’ubutaka yafashe mu karere ka Kursk ubwo yahagabaga igitero muri Kanama (8) uyu mwaka.
Vadym yagize ati: "Icy’ingenzi si ugufata ahubwo ni ugukomeza [ukugumana] ndetse ibyo birimo kutugoramo gacye."
Nubwo habayeho gutakaza, Vadym atekereza ko iki gitero cy’i Kursk kikiri ingenzi cyane.
Yagize ati: "Rwose cyashoboye gutuma ingabo zimwe [z’Uburusiya] zimurwa zikurwa mu turere twa Zaporizhzhia na Kharkiv."
Ariko bamwe mu basirikare twaganiriye bavuze ko bumva bari ahantu badakwiye kuba bari, ko ari ingenzi cyane kuba ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa Ukraine, aho gufata igice cy’Uburusiya.
Pavlo yagize ati: "Umwanya wacu wagakwiye kuba ari ho uri [mu burasirazuba bwa Ukraine], si hano ku butaka bw’undi muntu.
"Ntiducyeneye aya mashyamba ya Kursk, twatakarijemo bagenzi bacu benshi cyane."
Ndetse nubwo hashize ibyumweru hari amakuru yumvikanisha ko abasirikare bagera ku 10,000 ba Koreya ya Ruguru boherejwe mu karere ka Kursk gufatanya n’abasirikare b’Uburusiya mu gitero cyo gutsinsura abasirikare ba Ukraine, abasirikare ba Ukraine twaganiriye ntibarahura na bo.
Ubwo twari tumubajije kuri ayo makuru, Vadym yasubije ati: "Sindabona cyangwa ngo numve ikintu na kimwe kijyanye n’Abanya-Koreya, abazima cyangwa abapfuye."
Igisirikare cya Ukraine cyasohoye amajwi kivuga ko cyafashe yo mu itumanaho ryo ku byombo ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru.
Abasirikare bavuze ko basabwe gufata nibura umusirikare umwe wa Koreya ya Ruguru bakamugira imfungwa, by’akarusho bakamufatana ibyangombwa.
Bavuze ko bizejwe ibihembo – nk’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ’drones’) cyangwa ikiruhuko cy’inyongera – ku muntu uwo ari we wese muri bo uzashobora gufata umusirikare wa Koreya ya Ruguru.
Mu buryo burimo gutebya (urwenya), Pavlo yagize ati: "Biragoye cyane kubona Umunya-Koreya mu ishyamba ryijimye ry’i Kursk.
"Cyane cyane niba atari hano’
Abarwanye mu bitero byabayeho mbere bitageze ku ntego babona hari isano iri hagati yabyo n’ibirimo kubera muri Kursk.
Kuva mu Kwakira mu mwaka wa 2023 kugeza muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ingabo za Ukraine zagerageje kugumana igice gito cyane cyo mu cyaro cya Krynky, ku nkombe y’ibumoso y’uruzi rwa Dnipro, mu ntera ya kilometero 40 uvuye mu mujyi zabohoye wa Kherson.
Ako gace gato, mbere kateganywaga ko gashobora kwifashishwa mu gukomeza gutera intambwe yerekeza ku butaka bwigaruriwe n’Uburusiya mu majyepfo ya Ukraine, amaherezo Ukraine yaragatakaje.
Icyo gikorwa cya gisirikare cyiciwemo abasirikare benshi cyane. Byibazwa ko abasirikare ba Ukraine bagera ku 1,000 bishwe cyangwa baburirwa irengero.
Bamwe baje kubona ko icyo gikorwa cyari nk’icyo kuyobya uburari, kigamije kurangaza abantu kugira ngo ntibabone ko Ukraine nta ntambwe yari irimo gutera mu bindi bice.
Bafite ubwoba ko ikintu nk’icyo gishobora kuba kirimo kuba muri Kursk.
Myroslav, umusirikare mukuru w’umu-marine (urwanira mu mazi no ku butaka), warwanye i Krynky ubu akaba arimo kurwanira i Kursk, yagize ati: "[Ni] Igitekerezo cyiza ariko cyashyizwe mu ngiro nabi."
"Biravugwa mu itangazamakuru ariko nta musaruro wo mu rwego rwa gisirikare."
Abasesenguzi bamwe mu bya gisirikare bashimangira ko nubwo ibintu bigoye cyane bwose, igitero cyo muri Kursk gikomeje kugira uruhare rw’ingenzi.
Serhiy Kuzan, wo mu kigo cya Ukraine cy’umutekano n’ubutwererane, yarambwiye ati: "Ni ho hantu honyine dukomeje gahunda."
Yemeye ko ingabo za Ukraine zirimo guhura n’"ibintu bigoye cyane" muri Kursk, ariko yavuze ko Uburusiya burimo gukoresha ubushobozi bwinshi cyane mu kuzihakura – ubushobozi Uburusiya bwakwifuje gukoresha ahandi hantu.
Yagize ati: "Uko dushobora kuguma muri uru rugamba rw’i Kursk igihe kirekire kurushaho – n’ibikoresho bikwiye, imbunda za rutura na [n’ubwirinzi bwa] HIMARS ndetse birumvikana hamwe n’intwaro zirasa mu ntera ndende zo kurasa mu birindiro byabo by’inyuma – ni ko bigenda birushaho kuba byiza."
Mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, abakuru b’ingabo bo ku rwego rwo hejuru bashyigikiye igitero cyo muri Kursk, bavuga ko kikirimo gutanga umusaruro mu buryo bwa gisirikare na politike.
Umwe muri bo, wasabye kudatangazwa izina, aherutse kuvuga ati: "Uku kuntu ibintu bimeze birakaza [Perezida] Putin. Arimo kuhatakariza abasirikare benshi."
Naho ku kijyanye n’igihe ingabo za Ukraine zizamara zigishoboye kurwana muri Kursk, igisubizo cye ntigica ku ruhande.
"Igihe cyose bishoboka mu buryo bwa gisirikare."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *