skol
fortebet

Abasirikare babiri ba SADC bapfuye nyuma yo guterwa igisasu mu birindiro byabo

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko abasirikare babo babiri bapfuye abandi batatu bagakomereka bitewe n’igisasu cya mortar cyaguye mu birindiro byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Itangazo Igisirikare cya Afurika y’Epfo,SANDF,cyashyize hanze,rivuga ko kuri uyu wa 14 Gashyantare ahagana saa saba na 30,igisasu cya Mortar cyatewe mu kigo cyabo gihitana abasirikare bamwe abandi barakomereka.

Abasirikare ba Afrika y’Epfo bari kumwe n’aba Tanzania hamwe na Malawi bari mu butumwa bw’ishyirahamwe SADC muri Congo (SAMIDRC), aho bagiye gufasha leta y’icyo gihugu kugarura amahoro, umutekano n’ituze mu burasirazuba.

Abakomeretse bose bajyanwe mu bitaro bya hafi i Goma ndetse ngo hari gushakishwa amakuru kuri iki gitero.

Abayobozi ba Afurika y’Epfo batandukanye by’umwihariko abo mu ngabo bihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse bifuriza gukira vuba abakomeretse.

Ni bo ba mbere bishwe kuva igisirikare cya Afrika y’Epfo gitangiye kugera muri Congo mu Ukuboza.

Ku wa mbere ushize,Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yategetse ko hoherezwa muri RDC abasirikare 2900.

Icyo gitero cyabereye i Sake, ku birometero 27 mu burengerazuba bwa Goma.

Sake ni agace kagizwe n’imisozi ariko umujyi ugasa nuri mu kibaya yaba M23 na FARDC/FDLR na SADC n’abarundi ntabwo bazi neza ko bahafata hose kuko M23 iri mu misozi naho FARDC/FDLR na SADC n’abarundi bakaba mu nkengero z’umujyi.

Gufata umujyi wa SAKE kwa M23 byaba bisobanuye ko bemeye kuraswa n’indege cyangwa Drone za MONUSCO ariko kuguma mu misozi bareba ikibaya hasi bisa naho aribyo M23 yahisemo mu gihe FARDC/FDLR na SADC n’abarundi nabo bategereje ko M23 yinjira mu mujyi rwagati wa SAKE.

SADC na Monusco bari bagiye muri uyu mujyi wa Sake kugirango bongerere ingufu ingabo za Congo (Fardc) ariko birangira ntacyo bitanze.

Minisitiri w’umutekano muri Congo Jean Pierre Bemba aganira n’abanyamakuru yabwiye abaturage ko bakwiye kumenya ko izi ngabo zose zifatanyije na Fardc mukurwanya M23.

Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bya Congo bavuga ko imirwano idashobora gukemura ikibazo gihari ko igikwiye ari ukubahiriza amasezerano leta ya Kinshasa yagiranye n’umutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa