skol
fortebet

Abasirikare bakuru babiri b’u Burusiya biciwe muri Ukraine

Yanditswe: Sunday 14, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yemeje ko mu ntambara bakomeje kurwana na Ukraine, abasirikare babiri bakuru mu bari bayoboye urugamba bishwe.

Sponsored Ad

Mu makuru atangwa buri munsi y’aho urugamba ruhagaze, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko Ukraine yagerageje ibitero byinshi mu majyepfo ya Artyomovsk mu masaha 24 ashize.

Ni ibitero ngo byagiye bisubizwa inyuma, ku buryo Ukraine itabashije kumenera mu ngabo z’u Burusiya.

Urugamba kandi rwabereye muri Donetsk, aho u Burusiya buvuga ko bwasubije inyuma ibitero bibiri.

Minisiteri ikomeza iti "Ibitero bibiri by’umwanzi byasubijwe inyuma. Brigade yasenye ibifaru bitatu, imodoka enye za gisirikare n’imodoka ebyiri z’intambara."

"Mu gusubiza inyuma igitero cya gatatu, umuyobozi wa burigade yakomerejejwe bikabije, aza gupfa ubwo yatabarwaga akurwa ku rugamba."

Ibikorwa ngo byakomeje kuyoborwa na Colonel Yevgeny Brovko, mu rugamba rwo gusubiza inyuma ibitero by’umwanzi.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje iti "Muri urwo rugamba rwo gusubiza inyuma kimwe muri ibyo bitero, Colonel Yevgeny Brovko yapfuye gitwari, aturikanywe n’igisasu."

U Burusiya kandi bwatangaje ko bwasenye ububiko bw’intwaro muri Kherson, ndetse haraswa abasirikare benshi hafi ya Nikolayev.

Intwaro zarashwe ziri mu bubiko ngo ni izo Ukraine yahawe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

U Burusiya kandi bwatangaje ko mu gace ka Kharkov, bwarashe amatsinda abiri y’abasirikare baba bohereza amakuru y’iperereza, hafi y’ibice bya Ivanovka na Dvurechnaya.

Itangazo rikomeza riti "Ibihombo by’umwanzi bigera mu basirikare basaga 100 ba Ukraine, imodoka eshanu za gisirikare, howitzer imwe ya D-20 n’umbunda imwe irasa ibifaru yo mu bwoko bwa Rapira."

Muri Luhansk naho ngo hishwe abasirikare bagera muri 60, hanasenywa izindi ntwaro zikomeye za Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa