Abasirikare bakuru muri Ecowas bagiye kwanzura ku kibazo cya Niger
Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023
Abakuru b’igisirikare cy’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba Ecowas, barahura ngo banzure ku cyemezo cyo gukuraho ubutegetsi bwa Gisirikare muri Niger.
Bitegeanijwe ko kuri uyu wa gatatu aribwo bari buhurire iya Abuja muri Nigeriya ngo bakanzura ku mugambi wo gukoresha imbaraga ku butegetsi bwa Niger bwahiritse Perezida Bazoum byitwa ko yatowe n’abaturage.
Ecowas iherutse kubwira abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger ko bafite iminsi 5 gusa yo kongera gusubiza intebe Perezida Mohamed Bazoum bahiritse , bitakunda hagakoreshwa imbaraga za Gisirikare zibarenze.
Muri iri joro ryakeye,indege 3 z’Abafaransa zoherejwe muri Niger gucyura abanya Burayi bari batuye muri iki gihugu barimo 250 bakoraga mu nzego zihariye za leta.
Uku kwimura Abanya Burayi kuje nyuma y’imyigaragambyo yibasiye Ambasade y’Abafaransa ku cyumweru. Ubutariyani nabwo bwahungishije abarenga 12 babwo ndetse n’abandi ba nyaburayi n’Amerika bari batuye muri Niger.
Igisirikare gifite ubutegetsi muri iki gihugu cya Niger kugeza ubu, cyahise gitangaza ko gifunguye imipaka igihuza n’ibihugu bya Algeria, Burkina Faso, Libya, Mali na Chad.
Ibi bihugu birimo ibyamaze gutangaza ko uzahirahira ashaka kwivanga muri Politiki y’umuturanyi Niger akoresheje imbaraga bitazazuyaza gutabara.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *