skol
fortebet

Abasirikare batatu ba Loni bakomerekeye mu mirwano i Sake

Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare batatu bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bakomerekeye mu mirwano y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Sake.

Sponsored Ad

Abasirikare bakomeretse ni abakomoka muri Guatemala, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyabitangaje. Bakomerekejwe n’igisasu cyaguye mu kigo cyabo ku wa 23 Mutarama 2025.

Ni amakuru ataremezwa n’ubuyobozi bwa MONUSCO cyangwa se urundi ruhande ruri muri iyi mirwano, gusa M23 yatangaje ko abasirikare bari muri ubu butumwa bihuje n’ihuriro ry’ingabo za RDC kugira ngo bayigabeho ibitero.

Ubutumwa bw’ingabo za MONUSCO ntibuzemerera kugaba ibitero, keretse kwirwanaho mu gihe zaba zishotowe. Iyo zigabye ibitero, ziba zirenze ku masezerano mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko iyi ntambara ishobora gukomeza kwaguka, ikazakwira akarere kose RDC iherereyemo. Yagaragaje impungenge ko abaturage ari bo ingaruka zikomeza kugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa