skol

Abasirikare ibihumbi 60 ba RDC biteguye kwisubiza ibice AFC/M23 igenzura

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yategetse ko mu burasirazuba bw’iki gihugu hoherezwa abasirikare ibihumbi 60 kugira ngo bajye kwambura ihuriro AFC/M23 ibice byose rigenzura.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano i Kinshasa asobanura ko aba basirikare bafite intwaro ziremereye bazakorana n’ingabo z’u Burundi zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko abashinzwe umutekano babyemeza, ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu ategetse ko ku nshuro imwe hoherezwa abasirikare bangana batya, kuva mu 2013 ubwo M23 ya mbere yasenyukaga.

Gusa ariko ngo ni icyemezo gikwiye kuko Leta ikeneye kwisubiza ubutaka bwose yambuwe na AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

AFC/M23 yamenye ko Leta ya RDC iri kwitegura intambara, igaragaza ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi gitesha agaciro ibiganiro by’amahoro bihuriza impande zombi i Doha muri Qatar.

Iri huriro ryamenyesheje Leta ya RDC ko mu gihe cy’ubushotoranyi nk’ubu, abarwanyi baryo (AFC/M23) bafite uburenganzira bwo kurinda abaturage ndetse n’ibirindiro byabo.

Umunyamabanga Mukuru wa M23, Benjamin Mbonimpa, yagize ati “Ikintu kimwe kiragaragara, Kinshasa ishaka intambara! Kandi izayishoza. Mureke turebe. ARC izirwanaho, icyaba cyose.”

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse gutangaza ko iri huriro rigenzura ubutaka bufite ubuso bwa kilometero kare zirenga ibihumbi 34, butuyeho abaturage barenga miliyoni 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa