skol
fortebet

Abatalibani bishe abantu bashimutaga abantu bamanika imirambo yabo

Yanditswe: Sunday 26, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Aba Taliban bavuze ko barasanye n’abagabo bashinjwa gushimuta abantu, bakabica, hanyuma bamanika imirambo mu bice bihuriramo abantu benshi mu mujyi wa Herat.
Iki gikorwa giteye ubwoba cyo kwerekana ibi bintu kibaye hashize umunsi umwe gusa umutegetsi uzwi cyane mu ba Taliban atangaje ko ibihano bikomeye nko kunyonga cyangwa guca ibihimba by’umubiri bishobora kugarurwa mu gihugu.
Umuyobozi w’akarere avuga ko aba bagabo baguye mu ntambara y’amasasu nyuma yo gushinjwa gufata umukire n’umuhungu (...)

Sponsored Ad

Aba Taliban bavuze ko barasanye n’abagabo bashinjwa gushimuta abantu, bakabica, hanyuma bamanika imirambo mu bice bihuriramo abantu benshi mu mujyi wa Herat.

Iki gikorwa giteye ubwoba cyo kwerekana ibi bintu kibaye hashize umunsi umwe gusa umutegetsi uzwi cyane mu ba Taliban atangaje ko ibihano bikomeye nko kunyonga cyangwa guca ibihimba by’umubiri bishobora kugarurwa mu gihugu.

Umuyobozi w’akarere avuga ko aba bagabo baguye mu ntambara y’amasasu nyuma yo gushinjwa gufata umukire n’umuhungu we.

Ababa muri ako karere bavuga ko hari umurambo wahise umanikwa ku munyururu w’ikimashini gipakurura imizigo (grue/crane) hagati mu mujyi.

Wazir Ahmad Seddiqi ucuruza mu iduka riri muri mujyi yabwiye iki kinyamakuru ko imirambo 4 ariyo yazanwe muri ako gace,umwe uramanikwa, indi 3 imanikwa mu bindi bice bihuriramo abantu benshi.

Visi guverineri w’intara ya Herat, Maulwai Shair, avuga ko yi mirambo yamanitswe kugira ngo ntihazagire n’undi uhirahira gushimuta abantu.

Avuga ko aba bagabo bishwe mu kurasana ryabaye nyuma y’aho aba Taliban bamenyeye amakuru ko hari umukire n’umuhungu we bari bashimuswe - bombi bakaba barabohowe.

BBC ntiyashoboye guhinyuza uko aba bantu bishwe.

Ariko, amafoto yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga asa n’ayerekana imirambo yuzuye amaraso inyuma mu modoka ya pickup, ifite umugozi wari uteruye umurambo w’umugabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa