skol
fortebet

Abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru basabye abaturage kwima amatwi ubusabe bwa M23

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make umutwe wa M23 ufunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RD Congo,ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage kutawukoresha ahubwo bagategereza igisubizo kiraza vuba.
Igikorwa cyo kongera gufungura uyu mupaka wa Bunagana ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2022 kiyobowe n’Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma.
Abaturage bambukaga nta kibazo ndetse batishisha umutwe wa M23 gusa ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abantu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make umutwe wa M23 ufunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RD Congo,ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage kutawukoresha ahubwo bagategereza igisubizo kiraza vuba.

Igikorwa cyo kongera gufungura uyu mupaka wa Bunagana ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2022 kiyobowe n’Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma.

Abaturage bambukaga nta kibazo ndetse batishisha umutwe wa M23 gusa ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abantu kutambuka uyu mupaka.

Itangazo Guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru yasohoye kuri uyu wa 20 Kamena 2022, rigira riti “Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iramenyesha abafite ibikorwa by’ubukungu, abashinzwe umupaka, abacuruzi ko bibujijwe kugeza igihe hatanzwe itegeko rishya ryemerera ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze ku mupaka wa Bunagana, kuri ubu ufitwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 ndetse n’ababari inyuma ari bo u Rwanda.”

Rikomeza rigira riti “Kuri iyo mpamvu, abantu bose bakora ubucuruzi, bashaka kunyura kuri uwo mupaka, bazafatwa nk’aho bakora mu buryo butemewe, bakorana n’abanzi kandi barenze ku itegeko.”

Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasabye ko abari bafite serivisi zijya muri Uganda, harebwa uburyo bafashwa.

Itangazo rivuga ko mu gihe gito ibintu bizongera gusubira mu buryo, Bunagana igasubira mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC.

Umutwe wa M23 uvuga ko abaturage bari bahungiye muri Uganda bahisemo gusubira mu ngo zabo nyuma y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wabo byakozwe na M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa