Abimukira 12 barimo umugore utwite baguye mu Nyanja bagerageza kwinjira mu Bwongereza
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024,Ubwato buto bivugwa ko bwari bwikoreye abantu basaga 60 bwaremerewe bugwa mu Nyanja ubwo bwageragezaga kwambuga buva mu Bufaransa bwerekeza mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Muri abo 60 barohamye, amakuru avuga ko abagera kuri 12 bahasize ubuzima,Muribo hakaba hari harimo n’umugore utwite.
Kugeza ubu kajugujugu 2 za gisirikare n’ubwato bw’abarobyi bahise boherezwa ahabereye impanuka ngo barebe ko hari abo barokora byihuse.
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako gace batangaje iyi mbanuka yatewe n’uburemere bwakuruwe n’abantu barenze ubushobozi ubwato bukwiye kuba bwikorera.
Abimukira bakomeje kugerageza kwambuka berekeza mu bwongereza ku bwinshi bahunga ibihugu byabo ku mpamvu zitandukanye nk’uko bitangazwa n’itsinda ry’Abafaransa bashinzwe kurinda inkengero z’amazi ya English Channel bahanaho imbibe n’Ubwogereza.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *