skol
fortebet

Abimukira bajya I Burayi bakomeje kwiyongera,batanu muribo baguye mu mazi ya Libiya

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abimukira batanu bapfuye abandi 16 baburirwa irengero, inyuma y’aho ubwato barimo burohamiye mu Nyanja, ahagana ku nkengero z’amazi mu burairazuba bwa Libiya.

Sponsored Ad

Abimukira batanu bapfuye abandi 16 baburirwa irengero, inyuma y’aho ubwato barimo burohamiye mu Nyanja, ahagana ku nkengero z’amazi mu burairazuba bwa Libiya.

Abategetsi muri Libiya bavuze ko kuri uyu wa kabiri abo bimukira bageragezaga kwinjira ku mugabane w’ u Buraya.

Umutegetsi mu baje gutabara yabwiye, AFP, ko ubwo bwato bwarimo abantu 27, bose b’abanyamisiri.

Yavuze kandi ko bwarohamye bugeze ahitwa i Tolmeta mu burasirazuba, ariko ntiyasobanura neza igihe byabereye.

Akajagari k’intambara kadutse inyuma y’iyicwa rya Moamer Kadhafi mu 2011 katumye Libiya iba igituro cy’abimukira bava mu karere ka Afurika kari munsi y’ubugararwa bwa Sahara. Benshi bava mu bihugu by’abarabu n’ Aziya y’amajyepfo, ahanini bashaka kwinjira mu Butaliyani ku mugabane w’u Buraya.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, ryavuze ko muri uku kwezi,abimukira 32.450 bafashwe n’abashinzwe umutekano ba Libiya mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa