Abimukira Barenga 360 Batabawe Bagerageza kwinjira mu Bwongereza
Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

Abimukira bava mu karare ka Afrika kari munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bwato berekeza mu Butaliyani
Abategetsi b’Ubufaransa bavuze ko abimukira barenga 360 batabawe kuri iki cyumweru, ubwo bageragezaga kwambuka inyanja n’ubwato bashaka kwinjira mu Bwongereza.
ibi byabereye mu majyaruguru y’Ubufaransa werekeza mu majyepfo y’Ubwongereza mu nyanja ihunza izi mpande zombi n’Afurika.
Abategetsi b’Ubufaransa bavuze ko muri rusange batabaye abimukira 367 ,bahise bajyanwa mu bitaro biri ku cyambu cy’Ubufaransa cya Calais, Boulogne na Dunkirk.
Abimukira bagerageza kwambuka mu Bwongereza banyuze mu Bufaransa mu mato mato mato bakomeje kwiyongera.
Inzira yo mu mazi yabaye umuhora ucamo abimukira benshi kw’isi, aho ubwato burenga 400 bwambuka buri musi, kabone n’ubwo ikirere cyaba kimeze nabi mu mazi.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko kuva umwaka utangira, abantu 33.500 bamaze kwambuka binjira mu Bwongereza baciye mu mato mato mato.
VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *