skol
fortebet

Abishwe n’umutingito w’isi muri Myanmar bageze ku 1,700

Yanditswe: Monday 31, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutegetsi wa gisirikare wa Myanmar yavuze ko abantu hafi 1,700 bishwe n’umutingito w’isi ukomeye cyane wo ku gipimo cya 7.7 wabaye ku wa gatanu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kuri telefone na Minisitiri w’intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim, yamubwiye ko abandi bantu hafi 3,400 byibazwa ko bakomeretse, naho abandi bagera kuri 300 baracyaburiwe irengero.

Yongeyeho ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Undi mutingito, uri ku gipimo cya 5.1, wumvikanye hafi y’umujyi wa Mandalay – wa kabiri mu bunini muri Myanmar.

Umuryango w’Abibumbye waburiye ko ubucye bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga birimo gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi kuri iki kiza, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje muri Myanmar no muri Thailand.

Abakora ubutabazi barimo gukora ngo babone abaheze munsi y’ibyasenyutse ku nyubako y’amagorofa menshi yo mu murwa mukuru Bangkok wa Thailand.

Umubare w’abapfuye muri uwo mujyi umaze kugera ku bantu 18, abandi 78 baburiwe irengero naho abandi 33 barakomeretse, nkuko abategetsi babivuga.

Mu gihugu cya Myanmar, gisanzwe kirimo intambara, leta y’ubumwe bw’igihugu (izwi mu mpine ya NUG mu Cyongereza) – ikorera mu buhungiro – yatangaje "ihagarika ry’ibitero bya gisirikare mu gihe cy’ibyumweru bibiri" mu turere twibasiwe n’uyu mutingito w’isi.

Igihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa Burma (Birmanie), cyakolonijwe n’Ubwongereza, cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1948. Ariko amateka ya vuba aha yacyo yaranzwe n’imvururu n’intambara.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021, nyuma y’imyaka 10 yari ishize cyemeye gushyira ubutegetsi mu maboko ya leta ya gisivile.

Kuva icyo gihe, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kakoze ibikorwa byo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kica impirimbanyi ziharanira demokarasi ndetse gafunga abanyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa