skol
fortebet

Abongereza ntibagaragaza inyota yo kujya mu gisirikare

Yanditswe: Monday 23, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Bwongereza gikomeje kugorwa no kubona abakozi, aho n’abarimo bari gusezera mu kazi umusubizo nubwo izamuka ry’imishahara rigeze kuri 6%.

Sponsored Ad

Imibare igaragaza ko abasirikare b’iki gihugu cyo mu Burayi bagera kuri 15119 bavuye mu gisirikare kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza mu Ukwakira 2024 nk’uko The Telegraph yabyanditse.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abo bamaze kuva mu kazi mu mwaka ushize babikoze ku bushake bwabo.

Ikigaragaza uburyo u Bwongereza buri kugorwa no kuziba icyo cyuho ni uko muri icyo gihe bwinjije mu gisirikare abantu ibihumbi 12.

Muri Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko yongereye 6% by’umushahara ugenerwa abasirikare, inyongera ya mbere nini mu myaka nka 20 yari ishize, bigakorwa kugira ngo iki gihugu kirebe ko cyahangana n’ibyo bibazo.

Icyakora nubwo bimeze uko umwunga w’igisirikare mu Bwongereza ni wo ubarizwamo abahembwa make cyane kurusha izindi nzego zose zo mu gihugu.

Hagendewe ku izamuka ry’ibiciro, imishahara y’abasirikare bato yazamutseho 1.9% kuva mu 2011 ugereranyije na 13.39% y’abaganga bato b’abasirikare na 10.14% ku batwara za gare ya moshi.

Ni ibintu bitishimirwa n’aba bakozi kuko mu bushakashatsi bwamuritswe muri Gicurasi 2024 bwagaragaje ko 32% ari bo bashimishijwe byibura n’ibyo igihugu kibagenera.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ingabo, Alistair Carns yatangaje ko u Bwongereza niburamuka bwohereje ingabo muri Ukraine bitazasaba amezi atandatu ngo zose zibe zaneshejwe bijyanye n’uko zitateguwe neza.

Mu Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yatangaje ko biyemeje kuziba ibyo byuho ndetse bavuguruye politiki zigera mu 100 zikuraho imbogamizi zose zatumaga uburyo iyo minisiteri yabonagamo abakozi bugorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa