skol

AFC/M23 yifuza ko RDC igira imiyoborere nk’iya Amerika

Yanditswe: Thursday 07, Aug 2025

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigaragaza ko kugira ngo iki gihugu kijye ku murongo, imitegekere yacyo ikwiye gushingira kuri ‘Fédéralisme’ nk’iy’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Fédéralisme’ ni uburyo bw’imitegekere, aho intara cyangwa Leta ishobora kugira ubuyobozi bwigenga, ikigenzurira umutungo wayo ariko hakaba n’ububasha igirwaho n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga.

Igitekerezo cya ‘Fédéralisme” muri RDC cyatangiye kumvikana mu 1964 hashize imyaka ine ibonye ubwigenge. Cyubuwe muri Mata 2025 n’umunyapolitiki Olivier Kamitatu wasabye ko Itegeko Nshinga ryo mu 2006 ryavugururwa, intara z’iki gihugu zikaba eshanu: Orientale, Equateur, Kongo, Kasaï na Katanga.

Kamitatu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi yagaragaje ko mu gihe imiyoborere ya RDC yavugururwa, izi ntara zikwiye kugira ubwigenge bwo kwigenzurira umutungo, zikabonamo inyungu ya 60% kuko ari byo byatuma ibibazo bimaze imyaka myinshi byugarije iki gihugu bikemuka.

RDC ifite intara 25 n’Umujyi wa Kinshasa. Buri yose igizwe n’inzego ebyiri: Guverinoma igizwe na Guverineri, umwungirije n’abaminisitiri ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko yayo. Izi ntara zifatirwa ibyemezo byinshi n’inzego rusange z’igihugu zikorera i Kinshasa.

Itegeko Nshinga rivuga ko intara igomba gufata 40% by’umusaruro uyiturukamo mu gihe Leta yo ifata 60% kandi ko mu gihe hajemo amakimbirane, urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ari rwo ruyakemura. Gusa abatuye mu ntara zirimo Haut-Katanga, Lualaba, Tanganyika na Kivu y’Amajyaruguru bagaragaza ko iyo ngingo itubahirizwa.

AFC/M23 isaba impinduka

Iri huriro rigaragaza ko mu gihe intara zo muri RDC zugarijwe n’ibibazo bitandukanye, imiyoborere ishingiye ku murwa mukuru atari yo ishobora kubikemura, bityo ko igihe ari iki ngo Abanye-Congo batangire ibiganiro mpaka kuri ‘federalisme’.

AFC/M23 igaragaza ko ‘‘Fédéralisme’ yatanze umusaruro mwiza muri Amerika, mu Budage, mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Busuwisi, Canada, Nigeria n’ibindi bihugu byinshi, bityo ko na RDC ikwiye kugira iyi miyoborere.

Yagize iti “Uburyo bushingiye ku butegetsi bumwe cyangwa kuba ubutegetsi bwinshi bw’intara buva ku rwego rw’igihugu byagaragaje mu myaka irenga 60 ko bidashoboka gukemura ibibazo by’abaturage cyangwa se gukumira ibibazo bihora bigaruka.”

AFC/M23 yagaragaje ko muri iki gihe, Leta iri i Kinshasa yikubiye ububasha bwo gufata ibyemezo mu rwego rwa politiki n’ubukungu bituma idatanga umusaruro yitezweho, yijandika mu iyerezwa ry’umutungo ndetse no guheza intara.

Iti “‘Fédéralisme ikora neza yaha inzego z’ibanze ububasha bwinshi bwo kugenzura ingengo y’imari yazo, umutungo kamere ndetse na gahunda z’iterambere. Ubuyobozi bwegereye abaturage bwakora neza kandi bugakemura ibibazo by’abaturage.”

AFC/M23 isaba ko inzego z’ibanze zagenzura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, urw’umucyo, amashyamba, ibikorwaremezo ndetse n’ingufu.

Ibona ko Leta y’i Kinshasa ikwiye kugumana ububasha ku nzego nkuru eshatu gusa, ari zo: igisirikare, ububanyi n’amahanga ndetse n’urw’imisoro.

Hari ababibona ukundi

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, muri Mata yagaragaje ko ‘Fédéralisme’ ishobora kuba igikoresho cya AFC/M23 cyo kugenzura ibice byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Yagize ati “Abatubwira ibya Fédéralisme, bazabigeraho bate? Biteye impungenge kuko ni ugushyigikira igitekerezo cy’abibwira ko igihe kigeze ngo bagabe RDC mo ibice. Ni umugambi uhishe.”

Marie-Ange Mushobekwa wabaye Minisitiri w’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yagaragaje ko gushyiraho ‘Fédéralisme’ bidasaba guhutiraho, kuko abaturage bakwiye kubanza gusobanurirwa ibyiza byayo.

Ati “Numvise abantu bamwe bavuga ko ikora neza muri Amerika, mu Budage, Nigeria, Ethiopia ariko byatewe n’uko ibi bihugu byose byateguye abaturage babyo ngo bazakire neza Fédéralisme.”

Hatagize igihinduka, muri Qatar hateganyijwe ibiganiro bizahuka intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC muri iki cyumweru, biganisha ku masezerano y’amahoro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 26 Nyakanga, Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, Benjamin Mbonimpa, yaciye amarenga ko mu biganiro bizahuriza AFC/M23 na Leta ya RDC muri Qatar, azatanga igitekerezo cyo gushyiraho Fédéralisme.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa